Minisitiri Nduhungirehe arasaba Ferwafa guhagarika umusifuzi

Minisitiri Nduhungirehe arasaba Ferwafa guhagarika umusifuzi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba Olivier Nduhungirehe arasaba ishyirahamwe ry’ummupira w’amaguru mu Rwanda guhagarika umusifuzi Hakizimana Louis amushinja amakosa yise ayo kuyobya shampiyona yakoreye ku mukino wahuje Mukura VS na Gicumbi.

Minisitiri Nduhungirehe usanzwe uzwi nk’umufana n’umukunzi wa Mukura VS ntiyanyuzwe n’umusaruro w’ikipe yihebeye wabaye kuri uyu wa gatatu ugasiga Mukura inganyije na Gicumbi igitego kimwe kuri kimwe umukino Mukura yasabwaga gutsinda igahita ifata umwanya wambere ku rutonde rwa shampiyon by’agateganyo.

Mukura VS yasaga naho yatsinze umukino kuko iminota 90 yageze Mukura iyoboye n’igitego kimwe ku busa maze umusifuzi Hakizimana yongeraho iminota yinyongera ari naho yahise aha penaliti Gicumbi yavuyemo igitego cyo kwishyura ku munota wa 93.  Gssa penaliti  yahawe Gicumbi ntayavuzweho rumwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru batandukanye.

Ibi Nfuhungirehe yabitangaje abicishije ku mbugankoranyambaga ze bigaragara ko yababajwe n’uriya mukino.

Nti byari bimenyerewe kubona abayobozi bakuru batangiza ibiganiro mpaka ku byemezo byafashwe n’umusifuzi mu kibuga dore ko ahanini bitavuguruzwa. Gusa ibi bije bikurikira ukwitotomba kwinshi kw’abatoza b’amakipe atandukanye yo mu cyiciro cyamebere bavuga ko basifurirwa nabi ariko Ferwafa ikaba ntacyo irabitangazaho.

Umusifuzi Hakizimana Louis usabirwa ibihano na Minisitiri