Minisitiri Nduhungirehe yashimiye Rayon Sports,ariko ababazwa n'ingano y'igihano cy'ibitego yatsinze Mukura VS

Minisitiri Nduhungirehe yashimiye Rayon Sports,ariko ababazwa n'ingano y'igihano cy'ibitego yatsinze Mukura VS

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier,usanzwe ari umufana ukomeye wa Mukura VS , yagaragaje agahinda yatewe no kuba iyi kipe afana yamutengushye igatsindwa na Rayon Sports ibitego 5-1.

Mu mukino w’umunsi wa 14 wa Shampiyona waranzwe n’imvura y’ibitego Rayon Sports yasukaga mu izamu rya Mukura VS ariyo mpamvu abakunzi bayo barimo na Minisitiri Nduhungirehe bagaragaje ko bababajwe n’uyu mukino basaba ko hagira igikorwa byihuse.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Amb. Nduhungirehe utabashije kureba uyu mukino nkuko asanzwe abigenza ku mikino ya Mukura VS, yemeje ko ikipe ye yahawe igihano gikomeye.

Yagize ati "Ndabashimiye Rayon Sports ku bw’iki gihano gikomeye mwahaye MVS.
Ubu ndishimye kuko nasibye uyu mukino.Ishyano rya nyaryo ryagwiriye umuhondo n’umukara uturuka I Huye.Byose byapfiriye mu bwugarizi no ku munyezamu. Umutoza akwiriye kubikosora byihuse.”

Ni ku nshuro ya mbere Rayon Sports itsinze Mukura Victory Sports ibitego 5 ndetse yayishyuraga ibyo yayitsinze mu mwaka wa 1978 ku mukino wa nyuma w’igikombe cyitiriwe taliki ya 5 Nyakanga wabereye Camp Kigali.

Mukura niyo kipe yonyine yatsinze Rayon Sport ibitego 5-1 ndetse ni nabwo bwa mbere Mukura VS nayo itsinzwe ibitego 5 n’ikipe yo mu Rwanda.