Minnesota: Hadutse Imvururu hagati y'abazungu n'abirabura nyuma y’urupfu rwa George Floyd

Minnesota: Hadutse Imvururu hagati y'abazungu n'abirabura nyuma y’urupfu rwa George Floyd

Tariki 25 Gicurasi nibwo George Perry Floyd w’imyaka 46 yiciwe mu Mujyi wa Minneapolis muri Leta ya Minnesota, nyuma yo kunigwa n’umupolisi witwa Derek Chauvin wamushinze ivi ku ijosi mu gihe cy’iminota umunani n’amasegonda 46.

Kuva uwo munsi kugeza ubu muri Leta zitandukanye muri Amerika no hirya no hino ku Isi, hadutse imyigaragambyo ikaze yamagana uru rupfu rw’uyu mwirabura.

Nubwo ku wa Kabiri George Floyd yashyinguwe, ibi ntibyabujije ko imyigaragambyo ikomeza muri Amerika. Ibitangazamakuru muri iki gihugu bivuga ko abantu barenga 17 aribo bamaze kuyigwamo.

Abatuye mu Mujyi wa Minneapolis ari naho George Floyd yiciwe, bavuga ko babayeho mu buzima bubi, ko uretse ibikorwa byo gusahura biharangwa, hanadutse gusubiranamo hagati y’Abirabura n’Abazungu bagakoresha imbunda mu kurasana.

Alphonsine Niyonkuru uba muri Minnesota, yatangaje ko abatuye muri iyi leta batagitinya icyorezo cya Coronavirus, basigaye birirwa hanze kandi mbere warasangaga bari mu nzu.

Yatangaje ko nyuma y’urupfu rwa Floyd hadutse ibikorwa byo gusahura amabanki, amahahiro, gutwika sitasiyo za lisansi n’ibindi bikorwa bibi.

Yagize ati “Nyuma y’urupfu rwa Floyd haje abantu basahura amahahiro akomeye, amasoko manini n’ibindi. Kugeza ubu uragera ahantu hose ugasanga nta kintu kirimo, aho leta ikorera naho barahangije ahandi barahatwika.”

“Sitasiyo za lisansi barazitwitse, ubu ushobora kugenda urugendo rw’isaha imwe n’igice ushaka lisansi ariko ntuyibone, kuko izo batatwitse zirafunze.”

Uyu muturage yabwiye VOA ko ubu barimo gusenga Imana, kuko abantu batangiye no gushyamirana.

Ati “Muri Minnesota turimo gusenga kuko ku wa Mbere abantu barashyamiranye, aho wasangaga ubwoko bumwe bw’Abirabura n’Abazungu batangiye kurasana, twagerageje guhamagara Polisi ariko yanze kudutabara.”

Avuga ko abapolisi nabo basigaye batinya gutabara, kuko abaturage bafite intwaro.

Ati “Icyo batubwiraga ni ukudushimira ko twabahamagaye ariko ntibongere kwitaba, ubona ko nabo babuze icyo bakora, barabona ibirimo kuba bagahunga kubera ko urabizi hano usanga n’umuturage afite imbunda. Ikibabaje ni uko izo mbunda usanga ari leta iba yarazitanze mu baturage.”

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2017, bwagaragaje ko 40% by’Abanyamerika bavuze ko bafite imbunda mu ngo zabo.