Moto zikoresha amashanyarazi zigiye gusimbura izisanzwe ntizirenza umuvuduko wa km60/h

Moto zikoresha amashanyarazi zigiye gusimbura izisanzwe ntizirenza umuvuduko wa km60/h

Umuyobozi wa kampani Safi igiye gucururiza mu Rwanda moto zikoreshwa n’ amashanyarazi avuga ko izi moto zitarenza umuvuduko wa kilometero 60 ku isaha.

Yabitangaje ubwo iyi kampani yafunguraga ibikorwa byayo ku mugaragaro kuri uyu wa 8 Ukwakira 2019.

Umuyobozi wa Safi, Tony Adesina yavuze ko intego yabo ari ugutwara abagenzi hatangijwe ibidukikije.

Yagize ati “Twe icya mbere twifuza ni ugutanga serivisi yo gutwara abantu hatangijwe ibidukijije. Moto yacu ikozwe ku buryo igenda ibirometero 60km/h bivuze ko nta muvuduko. Icya mbere ni uko abantu bagerayo amahoro. Ibiciro ntibirashyirwa ahagaragara gusa ni nk’ibyari bisanzwe kuri moto zisanzwe mu Rwanda”.

Kuba izi moto zitarenza umuvuduko wa metero 60/h bamwe mu bamotari babibonamo imbogamizi kuko ngo hari igihe bishobora kuba ngombwa ko basabwa kwihuta kugira ngo bave mu nzira mu gihe imodoka z’ abayobozi bakuru zigiye gutambuka.

Iyi moto isharijwa iminota 45 ikagenda ibilometero biri hagati 90 n’ 100 umuriro utarashiramo.

Izi moto zikoresha amashanyarazi Perezida Kagame yazisezeranyije Abanyarwanda tariki 14 Kanama 2019 ubwo yaganiraga n’ urubyiruko ibihumbi 3 muri gahunda yiswe MeetThePresident.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cyita ku bidukikije Eng. Coletha Ruhamya yavuze ko izi moto zaje zinakenewe mu rwego rwo gukomeza kwita ku bidukikije.

Yagize ati “Mu gice kinini cy’umugi wacu, ikinyabiziga gikora cyane ndetse n’amasaha menshi ni moto, twumva rero dushoboye guhera kuri moto byagira urahare runini mu gukumirwa ibyuka byangiza ikirere bishobotse zakwira mu gihugu hose.”

Umushinga wo kurengera ibidukikije hasimbuzwa moto zikoresha lisansi, Tony Adesina yawushoyemo miliyoni 13 z’ amadorali. Azakoresha moto ibihumbi 3, amagare 2500 n’ utumoto duto (velo moteri na scooter ) 1500.