Mu Budage: Abantu 40 banduye Coronavirus nyuma yo kwitabira amateraniro mu rusengero

Mu Budage: Abantu 40 banduye Coronavirus nyuma yo kwitabira amateraniro mu rusengero

Ubwoba bw’inkubiri nshya y’icyorezo cya Coronavirus bukomeje kwiyongera mu Budage, nyuma yo kubarura abandi bantu 40 banduye, bari bitabiriye amateraniro mu idini ry’Ababatisita ku wa 10 Gicurasi 2020.

Amakuru yatangajwe n’inzego z’ubuzima kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 23 Gicurasi 2020, yemeza ko abo bantu bose banduriye mu materaniro yabaye nyuma y’iminsi mike u Budage bukomoreye bimwe mu bikorwa birimo n’amateraniro mu madini, bikongera gusubukura imirimo yabyo.

Inzego z’ubuzima mu Mujyi wa Frankfurt zatangaje ko batandatu muri abo bahise bashyirwa mu bitaro, mu gihe mu gace ka Main-Kinzig-Kreis naho habonetse abandi bantu 16 banduye bari baritabiriye ayo materaniro.

Mu ntangiriro za Gicurasi 2020, u Budage bwakuyeho zimwe mu ngamba zari zarashyizweho hagamijwe gukumira ikwirakwira rya Coronavirus, nyamara iki gihugu ari kimwe mu bihugu bitari byaribasiwe cyane n’iki cyorezo ugereranyije n’ibindi bituranye.

Si mu nsengero gusa hagaragaye abanduye Coronavirus mu Budage, nyuma yo koroshya zimwe mu ngamba zari zarashyizweho zo kuyikumira, kuko no mu Ntara ya Basse-Saxe hagaragaye abandi bantu barindwi banduriye muri restaurent mu Mujyi wa Leer, bituma abagera kuri 50 bashyirwa mu kato.

Ikibazo cyo gufungura insengero na za kiliziya gikomeje guteza inkeke mu Budage mu gihe nyamara mu Bufaransa baturanye, mu mpera za Gashyantare 2020, iteraniro ryahuje abarenga 2000 ryabaye intandaro yo gukwirakwiza ubwandu bwa Coronavirus ku buryo butari bwitezwe mu gihugu hose.

Kuri uyu wa Gatanu, Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasabye ba guverineri ba leta zose ko bakwemerera amateraniro mu madini kongera gukorwa kuko ngo na yo ari mu by’ingenzi bikenewe.

Kugeza kuri uyu wa Gatandatu, u Budage bwari bumaze kugaragaramo abanduye Coronavirus bagera ku 179 986, barimo 638 banduye mu masaha 24 gusa; mu gihe abari bamaze guhitanwa n’iki cyorezo bo ari 8 366, barimo 42 babaruwe mu masaha 24 gusa.