Mu gihe FERWAFA igiye guhemba abitwaye neza na Skol igiye guhemba abakinnyi ba Rayon bitwaye neza

 Mu gihe FERWAFA igiye guhemba abitwaye neza na Skol igiye guhemba abakinnyi ba Rayon bitwaye neza
Internet photo

Rayon Sports n’Umufatanyabikorwa wayo, Skol, bateguye umuhango wo guhemba abakinnyi bitwaye neza mu mwaka ushize w’imikino no kumurika ikipe nshya bazakoresha mu mwaka utaha.

Iki gikorwa kizaba kuri uyu wa Kane tariki 18 Ukwakira 2018 aho Rayon Sports ikorera imyitozo mu Nzove ku cyicaro cy’uruganda ‘Skol Brewery Ltd’.

Uyu muhango uteganyijwe nyuma y’imyitozo y’iyi kipe izatangira saa cyenda irangire saa kumi n’imwe z’amanywa.

Ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Skol, Benurugo Kayihura Emilienne, yagize ati “Ibirori bizaba bikubiyemo igice cyo guhemba abakinnyi ba Rayon Sports bitwaye neza mu mwaka ushize w’imikino kuko iyi kipe yahesheje ishema u Rwanda igera kure mu marushanwa ya CAF.”

Abayobozi n’abatoza ba Rayon sports nibo bazatoranya abakinnyi bahize abandi.

Muri uyu muhango hazerekanwa ku mugaragaro abakinnyi bashya n’ikipe muri rusange izakoreshwa muri 2018/19, hanamurikwe imyambaro mishya Skol yaguriye Rayon Sports.

Eric Rutanga, Muhire Kevin, Bimenyimana Bonfils Caleb, Manishimwe Djabel na Shaban Hussein Tchabalala wagiye muri Baroka FC yo muri Afurika y’Epfo bari mu bakinnyi bahabwa amahirwe yo kwegukana igihembo cy’umukinnyi w’umwaka muri Rayon Sports.

Rwatubyaye ashobora kuba mu bazahembwa kuko aho agarukiye yitwaye neza

Abafana bifuza kwitabira uyu muhango uzatangira saa kumi n’imwe n’igice bazishyura 1000 Frw ariko bagahabwamo ibinyobwa bibiri byengwa n’uruganda rwa Skol.

Iki gikorwa kije mu gihe nanone FERWAFA na AZAM bagiye guhemba abakinnyi n'abatoza bitwaye neza muri Shampiyona y'umwaka ushize wa 2017-2018,aho Rayon sports ifitemo umukinnti uwmwe gusa ariwe Muhire Kevin.