MU MAFOTO 100, Robertinho yashyizwe mu bicu,Hussen aha icyubahiro Sarpong Rayon Sports imaze kunyagirira Mukura VS iwayo

MU MAFOTO 100, Robertinho yashyizwe mu bicu,Hussen aha icyubahiro Sarpong Rayon Sports imaze kunyagirira Mukura VS iwayo
Rwanda Magazine Photo

Uburyo bwiza bwo kwihimura? Rayon Sports yambuye Mukura Victory Sports umwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona, ni nyuma yo kuyisanga i Huye, iyinyagira ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona wabaye kuri uyu wa Gatanu, bibagarura byeruye mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona.

Ni umukino wabereye kuri Stade ya Huye kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Gashyantare 2019. Ni nyuma y’imikino ibiri Mukura itsinda Rayon Sports, harimo igikombe cy’Amahoro aho Mukura yatsinze Rayon Sports kuri Penaliti, ndetse n’umukino ubanza wa Shampiyona aho Mukura yatsindiye Rayon Sports i Nyamirambo ibitego 2-1.

Rayon Sports ni yo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Niyonzima Olivier Sefu n’umutwe, kuri koruneri yari itewe na Eric Rutanga, hari ku munota wa 10 w’igice cya mbere.Ni nyuma y’imikino ibiri Mukura itsinda Rayon Sports, harimo igikombe cy’Amahoro aho Mukura yatsinze Rayon Sports kuri Penaliti, ndetse n’umukino ubanza wa Shampiyona aho Mukura yatsindiye Rayon Sports i Nyamirambo ibitego 2-1.

Rayon Sports yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Niyonzima Olivier Sefu n’umutwe, kuri koruneri yari itewe na Eric Rutanga ku munota wa 10 w’igice cya mbere.

Ku munota wa 28, Eric Rutanga yahinduye umupira muremure, Michael Sarpong ahita aca mu rihumye ba myugariro ba Mukura, ahita atsinda igitego cya kabiri cya Rayon Sports, nyuma yo gutera ishoti rikomeye umunyezamu ntiyamenya aho umupira unyuze.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, ku munota wa 65 Michael Sarpong yongeye gutera ishoti rikomeye, umunyezamu wa Mukura awukuramo, Jules Ulimwengu ahita asongamo kiba igitego cya gatatu cya Rayon Sports.

Rayon Sports ihise yambura Mukura Victory Sports umwanya wa kabiri n’amanota 37, aho iyirusha ibitego icyenda bazigamye (18, 9). Amakipe yombi ararushwa na APR FC ya mbere amanota ane ku rutonde rwa shampiyona. Ulimwengu Jules akaba akomeje kuyobora abatsinze ibitego byinshi n’ibitego 11.

Amakipe yombi azagaruka mu kibuga bakina umunsi wa 18 wa shampiyona tariki ya 1 Werurwe 2019, aho Rayon Sports izakira Sunrise FC kuri Stade ya Kigali naho Mukura Victory Sport yo izerekeza ku kibuga cya Bugesera FC.

Uko umukino wose wagenze mu buryo burambuye wabisoma hano

MU MAFOTO UKO BYARI BYIFASHE KURI STADE YA HUYE:

Abafana ba Rayon Sports bari baje ku bwinshi

Gikundiro Forever bari babukereye

Wagner do Nascimento Silva, umutoza wungirije wa Rayon Sports yabanje kwerekana ko atari ukuwutoza gusa ahubwo yigeze no kuwukina

Uwikunda Samuel yabanje gusaba ko inshundura zizamurwa neza

Hari abafana b’ingeri zose

Abafana ba Rayon Sports batangiye umukino bibabaza niba bihimura kuri Mukura VS yari imaze kubatsinda inshuro 2 kandi ikabakubita ahababaza

Umupira ni ahantu heza ho kwidagadurira

Niyobuhungiro Fidele ( i buryo) wahoze ari umunyamabanga wa Mukura VS

Maitre Zitoni, umunyamategeko wa Rayon Sports

Ntampaka Theogene (i bumoso) wigeze kuyobora Rayon Sports na we yari yaje kureba uyu mukino wari uryoheye ijisho

Umutoza w’Amavubi, Mashami Vincent yarebye uyu mukino...i buryo ni King Bernard, umunyamabanga wa Rayon Sports

Mugabo Justin, umujyanama wa Komite ya Rayon Sports mu by’itangazamakuru akaba n’umushoramari nyiri Radio na TV Isango Star

Biramahire Abeddy Christophe na Sibomana Patrick basinyiye Mukura VS ariko bakaba batarabona ibyangombwa bibemerera kuyikinira ’Phase retour’

Nkomezi Alexis ukina mu kibuga hagati muri Mukura VS umaze igihe yaravunitse, yarebaga bagenzi be banyagirirwa i Huye ku mbehe yabo

Kanyogote ufana Mukura VS

Umupira si intambara....Kanyogote wa Mukura VS yabanje gusangira ka Skol na Rwarutabura

Have sha Kanyogote we utayimaramo ariko nsigaranye gusa!

Donkor, Mugheni na Radu bakinnye neza cyane....aha bari basohotse bagiye kwishyushya

Manzi Thierry na bagenzi be bishyushya

Uwikunda Samuel niwe wari uyoboye uyu mukino

Mukura VS: Wilonja Ismail, Rugirayabo Hassan, Mutijima Janvier, Iragire Saidi (Tubane James 59’), Nshimirimana David, Gael Duhayindavyi, Munyakazi Youssuf, Ciza Hussein ((c) Kubwimana Cedrick 90’), Iradukunda Bertrand, Twizerimana Onesme, Iddy Saidi Djuma (Lomami Frank 52’)

Rayon Sports: Mazimpaka Andre, Iradukunda Eric, Rutanga Eric, Manzi Thierry, Habimana Hussein, Mutsinzi Ange, Niyonzima Olivier, Donkor Prosper, Michael Sarpong, Kakule Mugheni, Ulimwengu Jules (Mugisha Gilbert 88’)

Mazimpaka Andre yahuraga na Mukura yigeze gukinira akanayigiriramo ibihe byiza

Abasore ba Haringingo Francis babanje gusuhuza abafana

Wilondja niwe wari wabanjwe mu izamu rya Mukura VS

Ba myugariro ba Mukura VS bahuye n’akazi gakomeye cyane

Abafana ba Mukura VS bari baje kureba niba ikipe yabo yatsinda Rayon ubugira 3

Nubwo wabura itike, ntiwabura no kurira igiti ariko umukino nkuyu ntugucike

Ulimwengu Jules yahereye mu minota ya mbere ashakisha igitego n’imbaraga nyinshi

Uwikunda Samuel ukomeje guhabwa imikino ikomeye kandi akayitwaramo neza

Gael Duhayindavyi utigaragaje muri uyu mukino

Mutijima Janvier yari yaziritswe na Iradukunda Eric bakunda kwita Radu

Donkor Prosper wakinnye neza cyane mu kibuga hagati

Uko igitego cya mbere cyinjiye mu izamu

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cya mbere

Rutanga watanze imipira 2 yavuyemo ibitego

Sarpong yishimira igitego cya 2

Uko byajyagamo niko umutoza wa Mukura yasabaga abakinnyi be gushyiramo ingufu

Abakinnyi nabo bajyaga inama

Abayobozi ba Mukura VS bari bayobewe ibiri kuba ku ikipe yabo

Nizeyimana Olivier, Perezida wa Mukura VS

Nayandi Abraham, Visi Perezida wa Mukura VS

Bamwe baba bababaye, abandi bishimye...Ku rundi ruhande ni uku byari byifashe....Muhirwa Freddy, Visi Perezida wa Rayon Sports ibyishimo byari bisesuye

Claude Muhawenimana ukuriye abafana ba Rayon Sports niwe wari washyizeho ’Morale ’ muri VIP

Morale yari hasi kugeza no kubakora Protocole yo kuri Stade Huye

Bimaze kuba 2, Nkundamatch yicaye aregama, ariruhutsa

Sefu wakinnye neza akanatsinda igitego

Wilondja wahuye n’akazi gakomeye cyane

Buri mukinnyi wa Rayon Sports yari ku rwego rwo hejuru

Igitego cya gatatu cyatsinzwe na Jules Ulimwengu cyinjiye mu izamu

Bishimiye igitego cya 3babyina indirimbo Tetema ya Diamond na Ryanny

Igitego cya 3 cyashimishije cyane abakinnyi ba Rayon Sports

Mu bafana n’abayobozi byari ibindi bindi...Twagirayezu Thadee ushinzwe ’Discipline’ muri Rayon Sports yishimana na King Bernard

Hussen aha sarpong icyubahiro kimukwiye nyuma yo gutsinda igitego cya 2

Nubwo Mukura VS yabuze amanota ariko amafaranga yo yari yabonetse

Gutinza umukino byahesheje ikarita y’umuhondo Mazimpaka Andre

Uburyo bukomeye cyane Mukura VS yahushije mu minota ya nyuma umupira Cyiza Hussein yateye ukikubita ku giti cy’izamu

Mazimpaka yabereye ibamba Onesme Twizerimana

????????!!!!

Mu minota ya nyuma, Onesme yahushije igitego cyabazwe

Imikino ibaye 8 Mazimpaka atinjizwa igitego

Rutanga na Iradukunda Bertrand bazamukanye muri Academie ya APR FC

Abakinnyi n’abatoza ba Rayon Sports bishimiye cyane kwishyura Mukura VS yari yabatsinze 2-1 mu mukino ubanza wa Shampiyona, nabo bishimira kuyishyurira ku kibuga cyayo bayinyagiye 3-0

Robertinho bamushyize mu bicu!!

Rutanga watanze imipira 2 yavuyemo ibitego yari yishimye cyane