Mu mafoto dore uruzinduko rwa Perezida Ndayishimiye aherutse kugirira muri Tanzania

Mu mafoto dore uruzinduko rwa Perezida Ndayishimiye aherutse kugirira muri Tanzania

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 19, Nzeri, 2020 nibwo Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yagiye muri Tanzania kuganira na mugenzi we Dr John Pombe Magufuli . Byabaye nyuma y’igihe gito Kaguta Museveni wa Uganda na we agiye yo.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, byatangaje iby’uru rugendo ko Perezida Ndayishimiye , bivuga ko rwakozwe ku butumire bwa mugenzi we Dr John Pombe Joseph Magufuli.

Perezida Ndayishimiye yasuye Tanzania nyuma y’iminsi itageze mu cyumweru Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda na we asuye Tanzania.

Perezida Museveni yagiye gusura Magufuli taliki 13, Nzeri, 2020 ndetse basinya amasezerano ajyanye n’ibitembo bya petrol bizava Uganda bigaca muri Tanzania.

Ubwo yari ahageze haririmbwa indirimbo zubahiriza ibihugu byombi
Ahagararanye na mugenzi we Dr Pombe Magufuli
Asuhuza abayobozi bakuru bari baje kumwakira
Asuhuza ingabo