Mu mafoto reba ibice byose bigize Gikundiro Stadium izajya yakira abantu ibihumbi 64 bamwe barigufata k'inzozi zidashoboka

Mu mafoto reba ibice byose bigize Gikundiro Stadium izajya yakira abantu ibihumbi 64 bamwe barigufata k'inzozi zidashoboka

Ikipe ya Rayon Sports yatangije umushinga wo kwiyubakira ikibuga ’Gikundiro Stadium’, izajya yakira abantu bagera ku bihumbi 64, ni igikorwa kizagerwaho buri mukunzi w’iyi kipe abigizemo uruhare.

Iyo urebye ku gishushanyombonera cy’iyi stade, benshi bemeza ko ari nk’inzozi ko iyo stade Rayon Sports itazigera iyubaka bitewe n’ibizaba biyigize, uku ingana ndetse n’ubwiza bwayo, nyamara ubuyobozi bw’iyi kipe bwo bwemeza ko izubakwa.

Ni ikibuga kizubakwa kuri hegitari 13.5, nta gihe runaka cyatanzwe kuba cyamaze kubakwa uretse kuba ari umushinga w’igihe kirekire.

Iyi stade izubakwa mu mafaranga azava mu bikorwa bitandukanye birimo umushinga wa MK Card, aho abakunzi b’iyi kipe bakoresha ikarita ya MK Card bishyura ibintu bitandukanye cyane cyane esanse (essence) hari amafaranga avaho akajya mu kigega cy’ikipe.

Iyo urebye kuri bimwe mu bice bizaba b’igize iyi stade, usanga ari stade izaba iri ku rwego mpuzamahanga.

Ni stade izaba ifite ibibuga 2 hanze yayo by’umupira w’amaguru bishobora kwifashishwa mu myitozo.

Ni stade izaba ifite Swimming Pool, izajya yifashishwa n’abakinnyi mu gihe ari ngombwa.

Hanze yayo izaba ikikijwe n’ibindi bibuga bitandukanye, birimo ibya basketball, tennis, Handball na volleyball.

Ni stade izaba ifte pariking nini izafasha abafite ibinyabiziga bazajya baba baje kureba umupira.

Gikundiro Stadium

Uko igaragara uyifatiye hejuru

Uko igaragara uyifatiye hejuru

Aho winjirira ugiye muri Swimming pool

Uko igaragara urebeye hanze

Imbere muri Gikundiro Stadium, ikibuga n'aho abantu bazajya bicara

Ikibuga cy'imbere muri Gikundiro Stadium

Ikibuga cy'umupira w'amaguru cya mbere kiri hanze ya stade

Ikindi kibuga cy'umupira w'amaguru

Kimwe mu bibuga byo hanze

Ibibuga bya basketball