Mu mafoto utabonye, reba Perezida Kagame afungura Kigali Arena

Mu mafoto utabonye, reba Perezida Kagame afungura Kigali Arena

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Kanama 2019, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yatashye ndetse anafungura ku mugaragaro inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya Kigali Arena.

Kigali Arena yuzuye mu gihe kinana n’amezi 6, ikazajya ayakira abantu barenga 10000 kandi bicaye neza.

Ni inyubako yari yaje gufungurwa ku mugaragaro n’abantu banyuranye, barimo umukuru w’igihugu, Perezida Paul Kagame ari kumwe n’umufasha we, Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Espérance; Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi, umujyanama mukuru wa Perezida, Gen. James Kabarebe n’abandi.

Kigali Arena

Yinjiye asuhuza bamwe mu bayobozi bari bitabiriye uyu muhango

Ni umuhango wari witabiriwe n'abantu batandukanye barimo n'abazungu

Murakaza neza muri Kigali Arena

Perezida Kagame ari kumwe n'umuyobozi wa Summa, kompanyi yubatse Kigali Arena

Mbere yo kujya kwicara yabanje gusabwa n'umutoza Mutokambali ko yafasha abana mu myiyereko bateguye abaha imipira bo bakiyerekana

Yatangiye kujya aha abana imipira nabo bakajya gutsinda

Akinjira yabanje gusuhuza uyu muntu ugendera mu kagare utabasha kugenda kubera ko yamugaye

Yagiye gusuhuza uyu mwana na we abanza kujya gutebeza

Asinya ku mupira wa Basteball

Perezida Kagame yayitashye kumugaragaro

Gen. James Kabarebe, umujyanama wa Perezida na we yitabiriye uyu muhango

Abantu bari baje ari benshi

Banyuzwe n'umukino barebye wa APR WBBC yatsinzemo The Hoops, n'uwa REG na Patriots

Riderman yasusurukije abari bitabiriye uyu mukino

Barebye igice cya mbere cy'umukino wa REG na Patriots

Bakurikiranye kandi umukino wa The Hoops na APR WBBC