Mu magambo yumvikanamo amarangamutima Meddy yasabye imbabazi

Mu magambo yumvikanamo amarangamutima Meddy yasabye imbabazi

Nyuma yo kuva ku rubyiniro mu gitaramo cyo Kwita Izina ataririmbye indirimbo zose yari yateguye, umuhanzi Ngabo Medard yasabye abafana be n’abanyarwanda muri rusange imbabazi avuga ko na we nta kindi yari gukora kuko byamubayeho bimutunguye.

Tariki ya 7 Nzeri 2019, muri Kigali Arena hari habereye igitaramo cyo kwita Izina cyatumiwemo abahanzi babiri umunyamerika Ne-Yo na Meddy, aba bahanzi bakaba barafatanyije na Bruce Melody, Riderman na Charly & Nina.

Ibintu byose byagenze uko byari bayteguwe ariko bigeze ku muhanzi Meddy biranga, yavuye ku rubyiniro adahaye abari bitabiriye iki gitaramo ibyo yabateguriye byose.

Nk’umwe mu bahanzi b’imena bari muri iki gitaramo, benshi bari bazi ko ahabwa umwanya uhagije agasusurutsa abanyarwanda cyane ko batari bamuherutse.

Gusa uyu muhanzi yahuye n’uruva gusenya kuko ubwo yari amaze kuririmba indirimbo ze 4 gusa ari zo ’Sibyo’, ’Nta wamusimbura’, ’Slowly’ na ’Everything’ yakoranye na Uncle Austin, yahise akurwa ku rubyiniro abwirwa ko umwanya yagenewe warangiye.

Yagiye bakimufitiye inyota ndetse bakomeza no gusakuza basaba ko yagarurwa ku rubyiniro akabataramira ariko biba iby’ubusa.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Meddy yashizeho amashusho arimo aririmba muri Kigali Arena ashimira urukundo yeretswe ariko na none asaba imbabazi kuko atatanze ibyo yateguye byose, ngo nta yandi mahitamo yari afite.

Yagize ati"nshaka gufatirana aya mahirwe nkashimira buri umwe waje akatwereka urukundo akanadushyigikira muri Kigali Arena mu Kwita Izina Concert."

Yakomeje agira ati"ariko ndashaka no gusaba imbabazi zo kuba nararirimbye igihe gito bitewe n’uko ibyabaye byari birenze ubushobozi bwanjye, sibyo nari nateguye. Numvuga amajwi yanyu mu cyumba aho nari ndi muhamagara izina ryanjye. Nashaga kuririmba buri ndirimbo nabateguriye. Murakoze ku bwo kunyumva, murakoze ku bw’urukundo rwanyu rudashira."

Yijeje abafana be ko azagaruka kubataramira muri Kigali Arena cyane ko Kigali ari ho iwabo.

Nta mpamvu yigeze itangazwa yatumye uyu muhanzi akurwa ku rubyiniro atamaze kuririmba, gusa bivugwa ko byatewe n’igihe, ngo bamukuyeho kugira ngo bategure urubyiniro Ne-Yo yari agiye kuririmbiraho.