Mu myitozo ikaze Rayon Sports yitegura AS Muhanga, Mutsinzi Ange ukirutse Malariya yagarutse avuga uburyo yiteguye ikipe yazamukiyemo(AMAFOTO)

Myugariro wa Rayon Sports Mutsinzi Ange yamaze gutangira imyitozo nyuma y’uko yari amaze iminsi 4 arwaye Malariya. Avuga ko yumva afite imbaraga kandi ashimishijwe no kuzakina umukino na AS Muhanga yazamukiyemo mbere yo kwerekeza muri Rayon Sports.

Mu myitozo ikaze Rayon Sports yitegura AS Muhanga, Mutsinzi Ange ukirutse Malariya yagarutse avuga uburyo yiteguye ikipe yazamukiyemo(AMAFOTO)
Rwanda Magazine Photo

Myugariro wa Rayon Sports Mutsinzi Ange yamaze gutangira imyitozo nyuma y’uko yari amaze iminsi 4 arwaye Malariya. Avuga ko yumva afite imbaraga kandi ashimishijwe no kuzakina umukino na AS Muhanga yazamukiyemo mbere yo kwerekeza muri Rayon Sports.

Mutsinzi Ange yarwaye nyuma y’umukino w’umunsi wa 23 Rayon Sports yatsinzemo APR FC 1-0. Kuva ku wa mbere w’iki cyumweru ntiyigeze akorana imyitozo na bagenzi be kuko yari akiri kunywa imiti.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mata 2019 nibwo Mutsinzi Ange yakoranye imyitozo na bagenzi be. Wabonaga afite imbaraga mu kibuga ndetse na we yabihamirije Rwandamagazine.com mu kiganiro cyihariye yagiranye nayo.

Yavuze ko ameze neza kandi yiteguye neza umukino wa AS Muhanga bazakina kuri iki Cyumweru tariki 28 Mata 2019. Mutsinzi yavuze ko ashimishijwe no kuzakina n’ikipe yazamufashije kuzamuka.

Ati " AS Muhanga ni ikipe mfata nk’ikomeye kuko niyo yatumye ngera ahangaha , ni ikipe nazamukiyemo. Ni ikipe nziza , bizanshimisha gukina uyu mukino. Niteguye gutanga imbaraga zanjye mfite kandi nziko bizagenda neza."

Avuga ko ibihe byiza yibuka yagiriye muri AS Muhanga ari imikino bajyaga bahura na Rayon Sports kuko ngo nta na rimwe yigeze ibatsinda akiyikinamo.

Abajijwe niba abona n’ubu itazabera imbogamizi Rayon Sports mu gihe iri mu rugamba rwo gushakisha igikombe cya Shampiyona, Mutsinzi Ange yagize ati " Ikipe zose iyo zigiye gukina na Rayon Sports ziza zakaniye. Umukino ntabwo woroshye ariko ndizera ko tuzahakura amanota 3 , twizeye ko Imana izayaduha."

Yakomeje avuga ko bafite amahirwe menshi ku gikombe igihe baba bitwaye neza kuri buri mukino muri 7 isigaye ngo Shampiyona y’uyu mwaka isozwe.

Rayon Sports izakina uyu mukino idafite Manzi Thierry, myugariro akaba na kapiteni w’iyi kipe kubera amakarita 3 y’umuhondo afite. Mutsinzi Ange yavuze ko ari imbogamizi ariko anongeraho ko buri mukinnyi uri muri Rayon Sports wese ashoboye.

Ati " Ntabwo ari ikibazo kuko buri mukinnyi uri muri Rayon Sports arashoboye. Iyo ahari biba byiza kurushaho ariko n’ubungubu duhari turizera ko ntakibazo dufite."

Ange kandi yanavuze ku mutoza Abdu Mbarushimana utoza AS Muhanga. Yavuze ko ari umutoza azi neza ko adakunda gutakaza umukino ariko ngo nabo ntibiteguye gutakaza umukino uwo ariwo wose.

Undi wakoze imyitozo muri Rayon Sports ni umunyezamu Mazimpaka Andre wari umaze iminsi afite ikibazo ku kirenge ariko kuri ubu akaba yaramaze gukira neza.

Umukino ubanza wa Shampiyona wahuje amakipe yombi tariki 15 Ukuboza 2018, Rayon Sports yari yatsinze AS Muhanga 1-0 cyatsinzwe na Michael Sarpong.

Undi mukino wari wahuje amakipe yombi wa gishuti wabaye tariki 15 Gashyantare 2019, Rayon Sports yari yatsinze 2-0.Wari umukino wari ugamije kurwanya inda ziterwa abangavu wari wateguwe n’Akarere ka Nyanza ari naho wakiniwe. Icyo gihe Rayon Sports yatsindiwe na Ulimwengu Jules na Rafael Da Silva.

AS Muhanga izahura na Rayon Sports iri ku mwanya wa 9 n’amanota 29. Mbarushimana Abdu uyitoza yigeze kunyura muri Rayon Sports. AS Muhanga kandi inafite Habimana Youssuf wahoze muri Rayon Sports umwaka ushize. Rutahizamu wayo Bizimana Yannick ni umwe mu bamaze gutsinda ibitego byinshi kuko ari uwa 4 mu bamaze gutsinda ibitego byinshi. Bizimana afite ibitego 11, anganya na Michael Sarpong. Imbere yabo hari Ulimwengu Jules wa Rayon Sports na Nizeyimana Djuma wa Kiyovu SC bafite 12.

AS Muhanga imaze gutsinda imikino 7, inganya 8, itsindwa 8 muri 23 bamaze gukina. Ni imwe mu makipe akunda kwihagararaho cyane ku kibuga cyayo. Izaba ihura na Rayon Sports imaze gutsinda imikino 16, ikanganya 3, igatsindwa imikino 4.

Uko imikino y’umunsi wa 24 yagenze/ iteganyijwe

Kuwa Gatanu tariki 26 Mata 2019
Kirehe FC 1-0 Gicumbi FC
AS Kigali 1-0 SC Kiyovu

Kuwa Gatandatu tariki 27 Mata 2019

Marines FC vs Musanze FC (Stade Umuganda)
Espoir FC vs Sunrise FC (Rusizi)
APR FC vs Bugesera FC (Stade de Kigali)

Ku Cyumweru tariki 28 Mata 2019

AS Muhanga vs Rayon Sports FC (Stade Muhanga)
Mukura VS vs Police FC (Stade Huye)
Etincelles FC vs Amagaju FC (Stade Umuganda)

Abatemerewe gukina umunsi wa 24 wa Shampiyona

1. Rucogoza Djihadi (Bugesera FC)
2. Manzi Thierry (Rayon Sports FC)
3. Karera Hassan (SC KIyovu)
4. Nizigiyimana Junior (AS Muhanga)
5. Manishimwe Jean de Dieu (Amagaju FC)
6. Cyuzuzo Ally (Kirehe FC)
7. Habimana Yussuf (KIrehe FC)
8. Nshuti Dominique Savio (APR FC)

Urutonde rw’agateganyo

Mutsinzi Ange ukirutse Malariya , yatangiye imyitozo kandi ngo yiteguye neza guhura na AS Muhanga yazamukiyemo mbere yo kugera muri Rayon Sports

Mutsinzi avuga ko kuba Manzi atazakina uyu mukino bitazabahungabanya cyane

Mu minsi ishize, Manzi Thierry yasabye bagenzi be gushyira imbaraga nyinshi mu myitozo yo kwitegura AS Muhanga ngo kuko iramutse ibatsinze, ibyo kuba baratsinze APR FC byahita byibagirana

Michael Sarpong niwe wari watsinze igitego cyahesheje amanota 3 Rayon Sports mu mukino ubanza wahuje amakipe yombi

Mazimpaka Andre na we yamaze kugaruka mu myitozo