Mu Rwanda Inka 1500 n’ihene 700 nizo zatanzweho igitambo mu kwizihiza Eid al-Adha

Mu Rwanda Inka 1500 n’ihene 700 nizo zatanzweho igitambo mu kwizihiza Eid al-Adha

Ejo hashize Ku wa Gatanu tariki ya 31 Kanama 2020, ni bwo Abayisilamu bo mu Rwanda ndetse n’abandi bo ku Isi bizihije Umunsi Mukuru w’igitambo wa Eid al Adha inka zigera ku 1500 n'ihene zirimo n'intama 700 nizo zatanzweho igitambo cy'uyu munsi.

Eid Al-Adha ni umunsi wa kabiri ari nawo ukomeye muri ibiri yemerwa nk’ikiruhuko mu Idini ya Islam, nyuma ya Eid al-Fitr. Wizihizwa hazirikanwa igihe Aburahamu yari agiye gutamba umwana we Ismail, Imana ikamushumbusha intama.

Mu kwibuka igitambo cya Aburahamu, itungo ritangwaho igitambo bibarwa ko riba rikwiye gusangirwa hagati y’abatanga igitambo, abakene ndetse n’inshuti.

Kuri uyu munsi abayoboke b’Idini ya Islam basangira n’inshuti zabo ndetse n’abandi bantu batandukanye cyane abakeneye ifunguro, bakabaha inyama zirimo iz’inka, ihene, ingamiya n’intama.

Ubusanzwe uyu munsi wizihizwa mu gihe abayisilamu benshi baba barimo gusoza umutambagiro mutagatifu i Mecca ariko kuri iyi nshuro wakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Coronavirus.

Mu Rwanda ibitambo bitangwa bikusanywa mu Bayisilamu no mu miryango y’abafatanyabikorwa babo b’imbere mu gihugu no hanze yacyo.

Mufti w’u Rwanda, Salim Hitimana, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko icyo gikorwa cyifitemo isomo ryo kwigisha abantu kwigomwa n’iry’uko umwana mwiza wigishijwe akarerwa n’umubyeyi mwiza yiyubakamo indangagaciro yo kumva no kumwumvira.

Yagize ati “Ibitambo byashoboye kuboneka ni inka zigera mu 1500, ihene zirenga 700 n’andi [arimo intama]. Abayisilamu bamaze kubyumva ko nabo bafite ubushobozi bwo kujya muri ibi bikorwa by’igandukiramana. Hari ababisabye ko bakwifatanya n’abandi, ariko n’imiryango ikorera mu gihugu n’indi mpuzamahanga ikomoka muri Turikiya yabigizemo uruhare.’’

“Byageze nko kuri 80% ugereranyije n’ibyo twabonaga mu bihe byashize kuko icyorezo cya Coronavirus no mu madini cyarahageze ku buryo abafatanyabikorwa bacu batashoboye kuza uyu mwaka ariko n’abaje bari bikwije kandi natwe.’’

Yashimangiye ko Abayisilamu b’Abanyarwanda bamaze kumva ko ari inshingano zabo gufasha bagenzi babo nyuma y’uko Umuryango w’Abayisilamu utangije ubukangurambaga bwo kubashishikariza kwita ku bikorwa byo gutanga ibitambo n’amafunguro muri Ramadhan.

Yakomeje ati “Umunsi wagenze neza, nubwo Abayisilamu benshi bakoreye amasengesho mu rugo. Ilayidi imara iminsi itatu ari nayo mpamvu Abayisilamu basabwa gusabana mu ngo zabo mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus.