Mu Rwanda kumva ikinamico byahariwe abagore n’abana

Mu Rwanda hari abantu bamwe na bamwe bumva ko kumva ikinamico ari iby’abagore n’abana ndetse bakageraho bakavuga ko no kunywa igikoma ari iby’abo nta mugabo cyangwa umusore ukwiye kumva ikinamico cyangwa ngo anywe igikoma.

Mu Rwanda kumva ikinamico byahariwe abagore n’abana

Mu Rwanda hari abantu bamwe na bamwe bumva ko kumva ikinamico ari iby’abagore n’abana ndetse bakageraho bakavuga ko no kunywa igikoma ari iby’abo nta mugabo cyangwa umusore ukwiye kumva ikinamico cyangwa ngo anywe igikoma.

Ikinamico ni umukino uba urimo inyigisho nyinshi zubaka umuryango nyarwanda ndetse akaba ari igikorwa cy’umuco w’u Rwanda kuko uhereye kera ikinamico yabagaho.

Ariko kuri ubu hari bamwe mu bagabo n’abasore bumva badakwiye kwicara ngo bategereje kumva ikinamico inyura kuri Radio bakumva ko ari iby’abagore n’abakombwa.

Umwe muribo yagize ati:Abagabo barara bayitegereje bisubireho undi ati:Yego man Ikinamico n’iyigitsina gore kuko nibo baba bashaka inkuru zuzuyemo kubesya no kwirarira kubera amarangamutima yabo.

Mu bitekerezo bigenda bitangwa kuri Facebook byaragaje ko nta mugabo ukwiye kumva ikinamico kuko ari iy’abagore,ndetse haba harimo amarangamutima menshi.

Undi nawe yagize ati:Ariko ikibazo umugabo wumva ikinamico,ugasanga umuntu w’umugabo,n’umugore ndetse n’abana batembagaye ngo ikinamico irabasekeje cyangwa ugasanga bose barimo kurira ngo nuko ibabaje.

Ikinamico ni umukino Nyarwanda wigisha imibanire ndetse n’imyitwarire y’umuryango nyarwanda,abayikina bagerageza kwisanisha n’ibiba mu miryango ndetse naho abantu benshi bahurira uburyo bakwiye kwitwara hagati yabo,ndetse hari ubwo usanga iyo mikino yibanda cyane ku bibazo by’ugarije abaturage,bagatangamo ubutumwa bw’uko ibyo bibazo byakemuka.

Mu Rwanda hari ubwoko butandukanye bw’ikinamico abantu benshi bumva murizo twavuga nk’ikinamico ya mbere ikinwa n’indamutsa inyura kuri RBA,Museke weya,umurage,Urunana n’izindi zindukanye.