Muhadjili na Djihad abakinnyi ba mbere b'abanyarwanda batanze ibiribwa ku bakozweho na Coronavirus

Muhadjili na Djihad abakinnyi ba mbere b'abanyarwanda batanze ibiribwa ku bakozweho na Coronavirus

Abakinnyi babiri b’ikipe y’igihugu Amavubi, batanze ubufasha ku banyarwanda bagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19, cyabujije benshi akazi bakoraga ka buri munsi, bigatuma ubukungu bwabo bukorwamo, kuburyo kubona ibiryo bigoye kuri bamwe.baba abakinnyi ba mbere batanze ibiribwa muri kik gihe cyo kuguma mu rugo

Isi yose muri rusange ikomeje guhangana n’icyorezo cya Covid-19, gikomeje kujyana ubuzima bwa benshi ku migabane itandukanye, ndetse iki cyorezo kikaba cyarahagaritse ubuzima bwa benshi kubera gahunda kwirinda ikwirakwira ryacyo.

Mu Rwanda naho, ingaruka mbi za Covid-19 zakoze kuri benshi baryaga kubera ko bavuye mu rugo bakajya gukora (ba nyakabyizi), ariko ubu bikaba bitagishoboka kubera ko ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, zakajijwe na Leta y’u Rwanda.

Ni muri urwo rwego, bamwe mu bagifite umutima w’urukundo bakomeje gutanga ubufasha kuri babandi batari kubona uko batunga imiryango yabo nkuko byari bisanzwe, bitewe nuko batarimo gukora.

Muri abo bagiraneza, harimo na Hakizimana Muhdjiri ukina mu kipe ya Emirates y’i Dubai ndetse na mwishywa we Bizimana Djihadi ukina mu gihugu cy’u Bubiligi mu kipe ya Beveren mu cyiciro cya mbere.

Aba bakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi, kuri iki cyumweru, nibwo bageneye inkunga y’ibiribwa abaturage batuye mu murenge wa Nyakabanda, akagari ka Munanira ya 2 ho mu karere ka Nyarugenge.

Muri ibyo biribwa batanze, harimo ibishyimbo, umuceri, isukari, kawunga, amavuta ndetse banatanga isabune imwe (umuti w’isabune) kuri buri muntu.

Harimo n'ibishyimbo..

Ababonye ibyo biribwa, bagera ku miryango32, ingana n’abantu 138 baturutse mu midugudu yose igize akagari ka Munanira ya 2 ho mu murenge wa Nyakabanda.

Nubwo tutabashije kumenya amafaranga aba basore batanze, ariko benshi mu bamenye iki gikorwa, bashimiye cyane aba bakinnyi ku gikorwa cy’urukundo bakoze, ndetse n’ubuyobozi bw’akagari ka Munanira ya 2 buhagariwe na Habimana Jules bwashimiye cyane iki gikorwa.

“Ni igikorwa cy’ubumuntu kandi cy’urukundo. Ibi bigaragaza ko hari abantu bagifite urukundo kandi batekereza ku gihugu cyabo. Urubyiruko rundi ruba rukwiye gufatira urugero ku bikorwa nk’ibi biba byakozwe na bagenzi babo. – Habimana Jules.”

Bamwe mu babonye kuri ibi biribwa, bashimiye cyane iki gikorwa cyakozwe n’aba bakinnyi ndetse bamwe mu babyeyi babihaweho, basabira umugisha mwinshi ababitanze.

“Nta kindi twavuga uretse gusabira imigisha myinshi abatanze ibi biribwa kuko ni igikorwa cyiza badukoreye. Imana Ikomeze Ibaharurire inzira mu kazi bakora ka buri munsi.”

Abandi bishimiye iki gikorwa, ni abakunzi b’ikipe ya APR FC bibumbiye muri Zone One Fan Club, cyane ko ubwo Muhadjiri yakiniraga iyi kipe yabashije kubaha ibyishimo kugeza ayivuyemo.

Muhadijiri Hakizimana watekereje iki gikorwa, akaba avuga ajya kubitekereza, yabanje kwibuka ko idini rye (islam) ritegeka abantu gusangira bike bafite ndetse arongera yibuka ko kuba we abasha kubona ibyo kurya ariko hari n’abandi batasha kubibona, kandi iyo usangiye n’abandi bituma Imana Ikomeza gushyira imigisha myinshi mu kazi ukora.