Muhanga: Abakozi 2 ba Kaminuza ya Gitwe bakatiwe gufungwa imyaka 7

Muhanga: Abakozi 2 ba Kaminuza ya Gitwe bakatiwe gufungwa imyaka 7

Urukiko rwisumbuye  rwa Muhanga, rwasabye ko Ahobantegeye Charlotte na Gerald Ndahimana bombi bahoze bakorera Kaminuza ya Gitwe bafungwa imyaka irindwi. Ahobantegeye  yahoze ashinzwe kwishyuza abanyeshuri ba Kaminuza ya Gitwe naho mugenzi we akaba yari umucungamari.

Urukiko rwategetse ko Charlotte  atanga ihazabu ya Miliyoni Frw 32 akanasubiza Kaminuza  miliyoni Frw 11 naho Ndahimana Gérard akishyura ihazabu ya Miliyoni Frw 9 akanishyura Kaminuza miliyoni Frw 4.

Isomwa ry’urubanza ryabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa kane taliki ya 30 Nyakanga 2020 ahagana Saa kumi nimwe.

Ahobantegeye Charlotte wari umukozi  ushinzwe kwishyuza abanyeshuri,muri Kaminuza  ya Gitwe yashinjwaga kunyereza amafaranga abanyeshuri batangaga ya Minèrval.

Urukiko rwategetse  ko mugenzi we wari umucungamali muri iyo Kaminuza Ndahimana Gérard  afungwa imyaka 7 agatanga  ihazabu ya Miliyoni Frw zirenga 9 akanishyura Kaminuza miliyoni Frw 4 yanyereje.

Ahobantegeye yabanje gufungwa n’urwego rw’Ubugenzacyaha igenzura rikimara gukorwa,  ariko Urukiko rw’ibanze rwa Ruhango rutegeka ko aburana ari hanze.

Iki kemezo cyajuririwe n’ubushinjacyaha ruregera Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga.

Isomwa  ry’urubanza ryabaye aba bombi badahari  ariko urukiko  rwasabye ko bafatwa rukimara gusomwa kugira ngo abakekwaho ibi byaha baryozwe ayo mafaranga bafunze.

Abakoranaga n’aba bakozi bombi bavuga ko  Ahobantegeye Charlotte yafataga amafaranga ya Minerval abanyeshuri batanze akayashyira kuri konti ye, ndetse akanategeka ko uyu mucungamali amuhemba imishahara y’amezi abiri icyarimwe.

Abahawe ibi bihano bashobora kubijuririra mu gihe k’iminsi 30 urubanza rukimara gusomwa.