Muhanga: Arasaba Akarere kuzamusanira inzu ikomeje kurindimuka kubera ruhurura katubakiye

Muhanga: Arasaba Akarere kuzamusanira inzu ikomeje kurindimuka kubera ruhurura katubakiye

Umugore witwa Ingabire Pacifique utuye mu mudugudu wa Nyarucyaramo III, Akagari ka Gahogo mu murenge wa Nyamabuye avuga ko ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga  bwijeje abaturage kuzubakira ruhurura ica hafi yabo ariko ntikabikora none inzu ye yasenyutse. Asaba akomeje ko ubuyobozi bw’akarere bwamusanira inzu kuko ariko karangaye ntikasana iriya ruhurura.

Avuga ko Akarere kagombye  kubafasha gusana inzu yasenyutse kuko katinze gutuganya ruhurura none amazi akaba yaramanutse akamusenyera inzu.

Ikindi avuga ko kibabaje ni uko ngo bavuye muri iriya nzu kugira ngo itazabagwaho, ubu we n’abana bakaba bakodesha.

Pacifique Ingabire ati: “Inzu  turimo ubu turayikodesha kandi iriya isenyutse twari twarayubatse dufashe umwenda wa Banki. Urumva ko ari igihombo kinini.”

Ingabire Pacifique avuga ko baguze inzu mu mwaka wa 2015,  mbere yuko ruhurura isatira aho batuye, ariko akavuga ko bigeze  muri 2017 igihe imvura yagwaga ari nyinshi kubera ko  ruhurura ikwaguka ihita isenya inzu.

Abaturiye iriya ruhurura bavuga ko Akarere kabarangaranye, kuko kajya kubaka umuhanda w’amabuye kanyujije ruhurura hafi y’ingo zabo kabizeza ko kagiye kuyobora amazi kugeza mu kabande.

Abaturage abwiye Umuseke ko batakambiye inzego z’ubuyobozi kuva ku mudugudu kugeza ku rwego rw’Akarere none hashize imyaka 5 nta gisubizo bahawe.

Mu minsi ishize, Umuyobozi w’Ishami ry’ibikorwaremezo  mu Karere ka Muhanga Nzabonimpa Onesphore yabwiye Umuseke  dukesha iyi nkuru ko bagiye kubaka ruhurura esheshatu bariye kuri iriya yasenyeye uriye mugore, ariko igeze ubwo isenyuka nta gikozwe.

Taliki 29, Ukwakira, 2019 umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Jacqueline Kayitare yavuze ko abaturiye iriya ruhurura batigeze bafata amazi y’imvura ava ku bisenge by’inzu zabo ku buryo ari byo byatije umurindi isenyuka rya ruhurura.

Yavuze ko amafaranga yo kubaka ruhura iriya , ubuyobozi bw’Akarere budashobora kuyabona, akavuga ko bategereje ayo bazahabwa na Banki y’isi yagenewe kubaka za ruhura mu mugi.

Ati «Ingo zose zituye hariya ntabwo zifata amazi y’imvura, kandi twasanze zituye mu manegeka gusa baraba bihanganye amafaranga aboneke.»

Uko niko inzu yari imeze mu mazi hafi abiri ashize

Iyi ruhurura ica mu iruhande rw’ingo nyinshi

Abaturiye iyi ruhurura bavuga ko ishobora no guhitana abantu bayigwamo

Hari impungenge ko n’igice cyayo gisigaye kizagwa