Munyakazi Sadate yageneye ubutumwa abakunzi ba Rayon Sports

Munyakazi Sadate yageneye ubutumwa abakunzi ba Rayon Sports
Mu gihe yari amaze igihe atavuga ndetse atagaragara mu bikorwa bya Rayon Sports Munyakazi Sadate Perezida wa Rayon Sports yageneye ubutumwa abakunzi ba Rayon Sports ndetse n'abandi bafatanya kuyobora iyi kipe muri rusange yerekana ko agihari ndetse intego ari imwe yo guteza imbere Rayon Sport.
Mu butumwa burebure yagize ati:
Mwaramutse mwese,
Nongere mbashimire uburyo mukora ibishoboka byose ngo duteze imbere Equipe yacu imbere;
Urukundo dukunda Equipe yacu rutuma duharanira icyayiteza imbere nayo ikaduha ibyishimo;
Equipe ni iyacu twese niyo mpamvu twatangiye urugendo rwo kuyiteza imbere dushingiye ku musingi ( fondation) ukomeye ibi bizandikwa mu mateka yacu twese, duharanire ko buri umwe amateka azamwibuka nkuwabigezemo uruhare;
Uruhare rwa buri wese rurakenewe kdi rurasaba ko dukorera hamwe tukimakaza umuco wo gukorera mu mucyo tuvugisha ukuri kuko nicyo Abanyamuryango muhagarariye baducyeneyeho;
Ubuyobozi dufite aka kanya ni Indangizo twahawe tuzabazwa uko twayikoresheje niyo mpamvu nkangurira buri muyobozi guharanira ko indangizo afite ayitwaramo neza tugafata ibyemezo biduhesha agaciro, nkuko nabivuze ibyo dukora byose ni amateka yacu kdi ibikorwa byacu Niko gaciro kacu kuyu munsi n'ejo hazaza;
Impinduka duharanira muri Equipe ziragoye ariko niba dushaka Equipe ikomeye kandi y'ubukombe tugomba guharanira gushyira ibintu ku murongo ku buryo igihe tuza twushe ikivi abandi bazakomerezaho bitabagoye. Impinduka ziravuna ariko iyo zifite abagabo n'abagore nkamwe bi inyangamugayo zirashoboka;
Tunezezwe no kubaka ibirambye kurusha inyungu za kanya gato, duharanire kwigira no kwihesha agaciro, duhe Equipe banyirayo aribo Abanyarwanda bayikunda kandi bayihebeye tubereke ko ari iyabo kandi ko bagomba gufata iya mbere kugena ibiyikorerwa no kuyifasha kubaho kandi nzi neza ko bazatwumva igihe tuzaba tukiri mu murongo w'Ukuri ndetse dukorera mu mucyo;
Twirinde ibiturangaza nabadushuka cyane cyane abashaka kubereka ko Komite mwitoreye idahari, turahari kandi ntituzatezuka ku ntego mwaduhaye, Umurongo ni wa wundi ni ugukorera mu mucyo duharanira ukuri;
Mbifurije Imigisha ituruka ku Mana kdi nongere mbasabe gukomeza umurongo twihaye,
Umuvandimwe wanyu, Umuyobozi wanyu.
Munyakazi Sadate