Munyakazi Sadate yavuze abazahabwa inkunga abafana ba Rayon Sports bari gutanga imaze kugera kuri Miliyoni 3

Munyakazi Sadate yavuze abazahabwa inkunga abafana ba Rayon Sports bari gutanga imaze kugera kuri Miliyoni 3

Muri ibi bihe bikomeye bya Coronavirus, abafana n’abakunzi ba Rayon Sports bari gutanga uko bashoboye kugira ngo ikipe yabo ikomeze kugira ubuzima buzira inzara n’inyota. Biciye ku *610#, bamaze gushyitsa arenga miliyoni eshatu (3.020.354 FRW).

Anyuze ku rukuta rwe rw Twitter, Munyakazi Sadate perezida w’ikipe ya Rayon Sports yashimye abafana b’iyi kipe yambara umweru n’ubururu ababwira ko ari ab’agaciro kandi ko amafaranga bari gutanga mu minsi micye agera ku bo yagenewe.
Mu bo Munyakazi yavuze muri ubu butumwa barimo abakinnyi n’intebe ya tekinike (Staff Technique) muri gahunda yo gukomeza kubaba hafi muri ibi bihe bisaba ko uba ufite icyo wari wizigamye.