Munyakazi Sadate yibasiye bikomeye umunyamakuru Sam karenzi amushinja gutangaza inkuru z'impuha

Munyakazi Sadate yibasiye bikomeye umunyamakuru Sam karenzi amushinja gutangaza inkuru z'impuha

Hamaze iminsi havugwa ko Munyakazi Sadate ari kuganira nabahoze bayobora Rayon sports bamusaba kwegura nawe akabasaba Miliyoni 50 ngo abone kurekura ikipe,yatunze agatoki umunyamakuru Sam karenzi ko ari we utangaza amakuru y'impuha.

Abinyujije kuri Tweeter yavuze ko Sam karenzi ukorera Radio 10 akomeje gukwirakwiza impuha akibaza niba ari ubunyamwuga muke cyangwa hari ikindi kibyihishe inyuma. 

Munyakazi Sadate yagize ati:Inkuru zi impuha zikomeje kugaragara kuri Sam Karenzi zihatse iki??? Ese ni ubunyamwuga bucye cga hari ibindi byihishe inyuma yazo??? Ngaho abeguye bagahabwa imperekeza, ngaho abafatanyabikorwa baseshe amasezerano, ngaho abayobozi basimburanye ... Nzaba mbarirwa

Ku munsi wejo nibwo yatangaje ko nanone hari igitangazamakuru kiba gishaka gukwirakwiza ibihuha.

Mu magambo ye yagize ati:Ntawabuza abantu gushimisha iminwa n'intekerezo zabo ni ukubareka bakavuga ibyo bashaka,kuvuga ko ndigusaba Milyoni 50 ngo neguri ni ibinyoma,ni igitangazamakuru kiba gishaka gukwirakwiza ibihuha kandi kirazwi,twe ikituraje inshinga ni ukubaka Rayon Sports.

Ni kenshi byagiye bivugwa ko Sadate agiye kwegura ariko bikarangira bitabaye ndetse abisabwa kenshi abibamba n'inzego zitandukanye zirimo RGB  ariko zemeza ko Sadate ariwe Perezida wa Rayon sports

Image may contain: text that says 'Tweet 577K/s140074%093 Munyakazi Sadate @SadateMunyakazi Replying to @SamKarenzi @aprfcofficial3 and 3 others Inkuru zi impuha zikomeje kugaragara kuri Sam Karenzi zihatse iki??? Ese ni ubunyamwuga bucye cga hari ibindi byihishe inyuma yazo??? Ngaho abeguye bagahabwa imperekeza, ngaho abafatanyabikorwa baseshe amasezerano, ngaho abayobozi basimburanye. Nzaba mbarirwa Translate Tweet 7:19 04 Aug 20 Twitter for Android Tweet your reply'