Munyaneza Didier yatakaje imfura ye nyuma y’iminsi 3 asoje Tour du Rwanda

Munyaneza Didier yatakaje imfura ye nyuma y’iminsi 3 asoje Tour du Rwanda

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’umukino wo gusiganwa ku magare akaba n’umukinnyi wa Benediction yo mu karere ka Rubavu kuri uyu wa gatatu yatakaje umwana we w’imfura nyuma y’iminsi 3 asoje Tour du Rwanda.

Didier Munyaneza bakunda kwita Mbappe yaje muri iyi Tour du Rwanda uyu mwana we w’umuhungu ari mu bitaro, ku buryo uyu mukinnyi yanavuze ko bitamworoheye gukina umwana we atameze neza kuko yari afite indwara ikomeye, nyuma y’uko atari yakamaze n’ukwezi avutse.

Tour du Rwanda yatangiye umwana w’uyu mukinnyi wa Benediction ari mu bitaro kuko yabyinjiye tariki ya 19 Gashyantare ku buryo bitamworoheye gukina neza uko yabyifuzaga, akaba yari anagiye kureka gukina ariko kuko byasaga nk’aho byakererewe arihangana aza gukina iri rushanwa, umwana aza gusohoka mu bitaro irushanwa rigeze ku munsi wa 6, ariko nyuma biza kongera kuba bibi, yitaba Imana kuri uyu wa gatatu nk’uko umwe mu bari hafi y’umuryango yabitangaje.

 

Tour du Rwanda yasojwe ariwe mukinnyi uhawe umwambaro w'umukinnyi uhangana kurusha abandi

Didier Munyaneza akinira Bénédiction y'i Rubavu

Uyu musore byatumye atitwara uko yabyifuzaga, gusa ari mu banyarwanda bagerageje gukina neza kuko irushanwa ryarangiye afite umwambaro w’umukinnyi uhangana kurusha abandi, akaba yarabaye n’u wa kane mu gace ka Kigali-Huye, anaza ku mwanya wa 4 k’urutonde rw’abakinnyi bazamuka neza kurusha abandi.