Musanze FC yabonye umutoza mushya uzayiha igikombe cya Shampiyona

Musanze FC yabonye umutoza mushya uzayiha igikombe cya Shampiyona

Musanze FC yo Ntara y’Amajyaruguru y’ u Rwanda igakina muri Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda, yasinyishije umutoza mushya Abdelrahman Ibrahim Adel nyuma yo kwirukana Niyongabo Amars ndetse na Nduwimana Pablo bayitozaga kuva mu mpeshyi ya 2019.Uyu mugabo  aje mu Rwanda avuye mu Misiri.

Yageze i Kigali kuri uyu wa Gatandatu taliki 30, Ugushyingo, 2019 ahita ajya mu Karere ka Musanze gutangira akazi. Ikipe ye ifite umukino ku wa Gatatu na AS Kigali.

Ahmed Adel Abdelrahman Ibrahim washyize umukono ku masezerano yo gutoza Musanze FC mu mezi atandatu  atoza Musanze FC.

Ategerejweho kuzahura Musanze FC  ubu iri ku mwanya wa 14 mu mikino 11 ya shampiyona imaze gukinwa, ikaba  yatsinzemo umwe gusa itsindwa ine inganya imikino itandatu, ubu ikaba ifite amanota ikenda.

Ahmed Adel Ibrahim yatoje amakipe atandukanye mu bihugu by’Abarabu arimo: Damietta FC, Dakhlia FC na Heliopolis FC zo mu Misiri, Alandalus yo muri Libya, Muscat Olympic FC yo muri Oman, Shabab FC (Oman), Tabargal FC (Saudi Arabia) na Jancole FC yo muri Ghana aherukamo.

Musanze FC ifite umutoza mushya ( uri hagati) akaba yaratoje amakipe menshi yo mu bihugu by’Abarabu