Musanze : Umuturage yatemye ushinzwe umutekano mu mutwe ubwo yababuzaga kunywa inzoga

Musanze : Umuturage yatemye ushinzwe umutekano mu mutwe ubwo yababuzaga kunywa inzoga
Umuturage witwa Safari Félicien utuye mu Mudugudu wa Bukane, Akagari ka Cyabagarura, Umurenge wa Musanze mu Karere ka Musanze yatemye ushinzwe umutekano witwa Turatsinze Jean de Dieu wari ku burinzi.

Hari saa mbiri n’igice ubwo abanyerondo barimo Turatsinze bari ku burinzi hamwe n’umukuru w’Umudugudu wa Bukane, ubwo bari bageze aho umukecuru witwa Nyiramadamari Esperance acururiza inzoga mu rugo, bumva abantu bari gusakuza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyabagarura, Niyoyita Ally yatangarije bwiza.com ko Mudugudu n’aba bashinzwe umutekano bagiye gusaba abanyweraga inzoga 15 ko basohoka, umwe muri bo arababwira ati: “Mwa baginga mwe muratubuza kunywa? Na Sebashotsi (uwahoze ari Gifitu wa Cyuve) arafunzwe.”

Icyo gihe, Mudugudu yahamaye nyir’akabari, Nyiramadamari Esperance maze amusaba imbabazi ariko afite ubwoba, ni ko “umukecuru yituye hasi”.

Kwitura hasi k’umukecuru ubwo abanyweraga muri iyo nzu basohokaga, kwatumye uyu muhungu w’imyaka 26 y’amavuko asohokana umuhoro maze atema Turatsinze mu mutwe, ahita yitura hasi.

Turatsinze akimara kwitura hasi, Safari yahise yirukankana umuhoro, arahunga gusa ntibyamuhiriye kuko ubu Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Sitasiyo ya Cyuve ubu rwamaze kumuta muri yombi. Turatsinze we yahise ajyanwa kwa mu Bitaro bikuru bya Ruhengeri, aho abaganga bari kumwitaho.

What's Your Reaction?

like
0
dislike
0
love
0
funny
0
angry
0
sad
0
wow
0