Musanze: Utubari tw’inzagwa twimukiye mu ngo z’abaturage

Musanze: Utubari tw’inzagwa twimukiye mu ngo z’abaturage

Nyuma y’uko Leta y’u Rwanda ishyizeho ingamba zikomeye mu rwego rwo guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo cya Virusi ya Corona, hari abaturage bo mu murenge y’akarere ka Musanze basigaye bihisha bakanywera inzagwa mu ngo.

Uwahaye Bwiza aya makuru tubikesha, yavuze ko mu murenge wa Remera w’akarere ka Musanze, iyo hari nk’umuturage wamanuye urwagwa, atumira inkoramutima ze zikarunwa ku giciro gito mu cyimbo cyo kurujyana mu tubari.

Ni uyu muco wiswe"Gukura imegeri" ngo umaze igihe muri ako gace, ukaba warongeye kubura ubwo Leta y’u Rwanda yashyiragaho amabwiriza yo gufunga utubari, mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Virusi ya Corona.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Twagirimana Edouard, yemereye Bwiza ko na we azi amakuru y’uko hari abihina mu ngo zabo bakanywa inzoga, gusa bakaba bari kubakurikirana.

Twagirimana yabisobanuye agira ati" Nanjye mbifiteho amakuru, hari n’uwo turimo dushakisha ushobora kuba yaraye abikoze, na we amaze kumenya ko abayobozi b’umudugudu babimenye arihisha n’ubu aracyihishahisha."

"Turabikurikirana, turabizi ko hari ababikora ariko aho tubimenyeye igishimishije ni uko abayobozi b’imidugudu n’amasibo ibyo byose barabikurikirana."

Gitifu wa Remera yahishuye ko uretse kuba hari abihina mu ngo bakahahindura utubari, hari n’abifungiranya mu mazu y’ubucuruzi bakagurisha inzoga.

Yavuze ko mu murenge wa Remera ayobora hamaze gucibwa amande abagera kuri bane bafatiwe muri ibyo bikorwa byo gucunga ubuyobozi ku jisho bagacuruza inzoga.

Ku bijyanye n’amabwiriza akangurira abantu kuguma mu ngo, bwana Twagirimana yavuze ko abaturage ayobora bari kuyubahiriza, uretse abahinzi bari kuva mu ngo bagiye mu mirimo yabo, bijyanye n’uko abenshi mu batuye uriya murenge batunzwe n’ubuhinzi.

Minisititi w’Intebe Dr Edouard Ngirente, aherutse gushyiraho amabwiriza Abanyarwanda bagomba kubahiriza mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Coronavirus.
Muri ayo mabwiriza, harimo ko utubari twose tugomba kuba dufunze imiryango, abantu bakaguma mu ngo zabo mu rwego rwo kwirinda ingendo zitari ngombwa.

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu CP John Bosco Kabera, yavuze ko abazafatwa bananiwe kubahiriza ayo mabwiriza, bazafatwa bagafungwa cyangwa bagacibwa amande.