Museveni nava ku butegetsi ari uko apfuye, nzajya mu muhanda mbyine bitinde.- Dr Stella Nyanzi

Museveni nava ku butegetsi ari uko apfuye, nzajya mu muhanda mbyine bitinde.- Dr Stella Nyanzi

Umwarimu wa Kaminuza akaba n’impirimbanyi y’uburenganzira mu bwa muntu muri Uganda, Dr Stella Nyanzi avuga ko umunsi yumvise ko Perezida w’igihugu cye, Nyakubahwa Yoweli Kaguta Museveni yitabye Imana akiri ku butegetsi, uwo munsi uzaba ari uw’ibyishimo byinshi kuri we.

Yabivugiye mu kiganiro mpaka yagiranye n’undi mugore wo mu ishyaka NRM rya Museveni cyabereye kuri imwe muri Televiziyo zikundwa muri Uganda kurusha izindi.

Stella Nyanzi yavuze ko mu buzima busanzwe, nta muntu uririra umugizi wa nabi kuko yapfuye.

Avuga ko nawe rwose adashobora kuzababazwa no kumva ko Umukuru w’igihugu cye yapfuye, kuko ngo nawe ‘yamugiriye kandi agikomeje kumugirira nabi.’

Ati: “Museveni nava ku butegetsi ari uko apfuye, nzajya mu muhanda mbyine bitinde. Nzabyina kuko iyo abantu bapyinagaza abandi bavuyeho, abantu bumva baruhutse kandi ntawe bibabaza. Nonese ni iki cyambuza kwishimira ko umunt wanzengereje apfuye?!”

Nyanzi avuga ko rwose  atigoragora ku muntu uwo ariwe wese, kandi ko kuba avuze kuriya nta mbabazi abasabira.

Yemeza ko imitima y’abatuye Uganda idakunda Perezida wabo ahubwo ko bamutinya.

Stella Nyanzi asaba Perezida Museveni kurekura ubutegetsi kuko akuze cyane kandi abaturage be bakaba batakimukunda nka mbere.

N’ubwo asaba Perezida Museveni kuva ku butegetsi we siko abyumva.

Nta minsi myinshi ishize abo mu ishyaka rye bongeye kumwemeza nk’Umukandida wabo mu matora y’Umukuru w’igihugu ataha.

Lydia Wanyoto na Stella Nyanzi mbere y’ikiganiro mpaka