Mutesi Jolly yavuze igihe cyiza yumva umusore n’umukobwa bamara bakundana bakabona kurushinga

Mutesi Jolly yavuze igihe cyiza yumva umusore n’umukobwa bamara bakundana bakabona kurushinga

Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, Mutesi Jolly, yatangaje ko we nibura yumva umusore n’umukobwa bamaze umwaka bakundana baba bamenyeranye ku buryo barushinga rugakomera.

Mu muco w’u Rwanda hahozeho umuhango wo guhana abageni, ibi byabayeho hambere biza kugenda bicika mpaka kugeza aho uyu munsi umusore n’umukobwa barambagizanya ababyeyi babo bakabimenya bageze igihe cyo kurushinga.

Nyamara, kera ho wasangaga abakuru b’imiryango bahura bagahana abageni ku buryo abantu barushinze rimwe na rimwe nta wabaga uzi undi byimazeyo.

Abazi iby’amateka bavuga ko uyu muco waciwe n’ibihe by’ubukoloni u Rwanda rwanyuzemo.

Ubusanzwe kuba umusore n’umukobwa bakundana ntibihagije ahubwo barabanza bakigana umwe akamenya undi kuko iby’abaranga no guhana abageni byacitse.

Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016 we yavuze ko ku bwe kugira ngo abantu barushinge nibura bagomba kuba bamaze umwaka baziranye buri umwe azi imico ya mugenzi we.

Jolly yagize ati “ Umuntu niwe uba uzi icyo ashaka. Umuntu ni mugari mushobora gukundana umwaka umwe ukagenda umwiga kimwe n’uko mwakundana imyaka itanu mukageza no ku 10 utaramenya ingeso ze. Iyo umuntu azaba uwo Imana yakugeneye urabibona kuko uba ufite ibyo wifuza ku muntu mwabana ibihe byose, akenshi ugasanga arabyujuje.”

Umwaka umwe cyangwa ibiri byaba ari byiza mu bitekerezo byanjye ntabwo mvugira umuntu wese, njye numva nibura umuntu mumaranye umwaka muziranye biba atari igihe gito cyangwa kinini. Uri umuntu wihuta wafata umwaka (kuri njyewe ariko).”

Uyu mukobwa yavuze ko mu nzozi ze atajya atekereza gushaka umugabo w’umukire ahubwo ashaka kubanza kurema ubuzima bwe nyuma akazabona uwo bakomezanya urugendo hari ikintu amaze kwigezaho.

Kuva Mutesi Jolly yamenyekana nta na rimwe arajya mu itangazamakuru avugwa mu nkuru zijyanye n’urukundo, ahubwo n’umwe muri ba nyampinga bashyize imbaraga mu bikorwa bifitiye urubyiruko inyungu rusange.

Uyu mukobwa yemeza abantu bitewe n'uburyo ari intyoza mu kuvuga