Mutsinzi Ange ameze ate nyuma yo kugongana na Sugira akabura ubwenge

Mutsinzi Ange ameze ate nyuma yo kugongana na Sugira akabura ubwenge

Myugariro w’ikipe ya APR FC Mutsinzi Ange yatangaje ko yumva ameze neza ndetse ngo yiteguye gutangira imyitozo kuri uyu wa Gatatu nyuma yo guhabwa iminsi itatu y’ikiruhuko bitewe no kugongana na mugenzi we bakinana Sugira Erneste, agata ubwenge ubwo APR FC yakinaga na AS Kigali.

Mutsinzi yagize ikibazo ubwo APR FC yakinaga na AS Kigali umukino ufungura shampiyona, nyuma yo kugongana na Sugira Ernest ku munota wa 22 uwo bombi bakizaga izamu ryabo kuri koruneli ya AS Kigali, biba ngombwa ko Ange asohorwa mu kibuga ajyanwa mu modoka y’imbangukiragutabara asimburwa na Buregeya Prince nawe ugomba gutangira imyitozo kuwa Gatanu

Nyuma yo kugezwa mu mbangukiragutabara yaje kugarura ubwenge, maze avamo akomeza kurebana umukino na Butera Andrew ndetse na Niyomugabo Claude batigeze bashyirwa mu bakinnyi 18 bitabajwe kuri uyu mukino.

Umukino urangiye Ange yajyanywe kwa muganga, acishwa mu cyuma kugira ngo barebe ko nta kibazo gikomeye yaba yagize, abaganga basanga nta kibazo afite gusa biba ngombwa ko bamuha iminsi itatu y’ikiruko.

Abaganga b’amakipe yombi bafatanyije kwita kuri Mutsinzi Ange mbere y’uko ajyanwa mu mbangukiragutabara

Kuri uyu wa mbere Ange Mutsinzi Ange yatangarije urubuga rwa APR FC ko ubu yumva ameze neza nubwo ngo bikiba , yahisa ata ubwenge.

Ati ” Nibyo koko nagize akabazo mu mukino ngongana na Sugira, gusa muri ako kanya sinabashije kumenya ibyambayeho ahubwa naje kugarura ubwenge nisanga ndi mu modoka y’imbangukiragutabara. Nyuma y’umukino najyanywe kwa muganga ncishwa mu cyuma basanga nta kibazo nagize, ariko bampa iminsi itatu yo kuruhuka ubu ndumva nta kibazo meze neza niteguye kongera gusubira akazi kuwa Gatatu.

Ikipe ya APR FC ikaba ikomeje imyitozo yitegura umukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona igomba gukomeza ku munsi w’ejo kuwa Kabiri Tariki ya 08 Ukwakira, isura Bugesera FC kuri Stade ya Bugesera.