Mutsinzi Ange yavuze ibigwi Rayon Sports n’abafana bayo yahombye

Mutsinzi Ange yavuze ibigwi Rayon Sports n’abafana bayo yahombye

Myugariro w’ikipe ya APR FC wahoze akinira Rayon Sports, Mutsinzi Ange Jimmy, avuga ko azahora yibuka Rayon Sports nk’ikipe yamufashije muri byinshi ndetse yamugize uwo ari we uyu munsi.

Ange winjiye muri Rayon Sports muri 2016, mu mpera za Kamena uyu mwaka nibwo yafashe umwanzuro wo gutandukana na Rayon Sports ahita asinyira APR FC imyaka 2.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Ange yavuze ko ku myaka 3 yari amaze muri iyi kipe, adashobora kuzayibagirwa kuko ari yo yamugize uwo ari we uyu munsi.

Yagize ati"Rayon Sports ni ikipe nziza, nzahora nyibukira ku bintu byinshi, ni ikipe yangize uwo ndiwe, ndayishimira aho ngeze ubu niyo yabimfashijemo."

Yakomeje avuga ko abafana b’iyi kipe bafasha umukinnyi kuva ageze muri iyi kipe kugeza ku munsi wa nyuma ayivuyemo

Yagize ati"ni abafana bafasha umukinnyi kuva ageze mu ikipe kugeza ayivuyemo, ari mu kibuga baramufasha cyane, ndabashimira kuri buri kimwe cyose bamfashije kuva ndi muri Rayon Sports kugeza nyivuyemo, ni abafana beza cyane."

Mutsinzi Ange yinjiye muri Rayon Sports avuye muri AS Muhanga mu mwaka wa 2016, akaba avuga ko ikipe ya APR FC akinira ari ikipe nziza abona izamufasha gukabya inzozi ze.

Icyo Ange Mutsinzi azahora yibuka kuri Rayon Sports n’abafana bayoAbafana b'iyi kipe ni ikintu giikomeye muri Ruhago y'u Rwanda