Mwiseneza Josiane yaciye ibintu kubera amafoto yifotoranyije n’abanyarwenya bakomeye mu Rwanda bishimiye itsinzi ye barya brochette [AMAFOTO]

Mwiseneza Josiane witabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2019 akaryubakamo izina rikomeye kubera abafana benshi yari afite,yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto yashyize hanze ari kumwe n’abanyarwenya bakomeye barimo Samusure,Kibonke na Njuga.

Mwiseneza Josiane yifotoje ari kumwe n’aba bagabo bazwi cyane muri filimi ya Seburikoko bituma benshi bavuga amagambo atandukanye,agaruka ku gikundiro uyu mukobwa afite.

Aba bakinnyi ba filimi bakomeye hano mu Rwanda ntibigeze bahisha amarangamutima yabo ko bashyigikiye Mwiseneza, ubwo irushanwa rya Miss Rwanda ryari ririmbanyije muri Mutarama 2019.

Aba bagabo 3 bigeze gushyira hanze amashusho bari kurya inyama bavuga ko bari kwishimira intsinzi ya Nyampinga w’ u Rwanda Mwiseneza Josiane.

Mwiseneza Josiane ari mu myiteguro yo gutangira umushinga we wo kurwanya igwingira ry’abana mu Rwanda ndetse yaraye yakiriye abadepite bo muri Canada baje kumufasha.