Mwishywa wa Adebayor ngo yabwiwe ko muri Rayon Sports ari mu muriro ugurumana ahita areka ibyo kuza kuyikinira

Mwishywa wa Adebayor ngo yabwiwe ko muri Rayon Sports ari mu muriro ugurumana ahita areka ibyo kuza kuyikinira

Alex Harlley ukomoka muri Togo, akaba na mwishywa wa Emmanuel Adebayor wari uherutse gusinyira ikipe ya Rayon Sports, yamaze guhindura gahunda zo gusinyira Rayon Sports.

Tariki 19-06-2020 ni bwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha umukinnyi Alex Harlley ukomoka muri Togo, akaba yarakinaga mu cyiciro cya kane muri shampiyona ya Leta zunze ubumwe za Amerika.

Nyuma yaho usibye kuba abantu baribazaga ku bushobozi bw’uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati, hagiye havaugwa amakuru ko uyu mukinnyi ashobora kuba atazaza gukinira Rayon Sports, ariko hakavugwa impamvu zitandukanye.

Kuri uyu wa Gatatu mu kiganiro Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yagiranye na Radio Flash, yatangaje ko uyu mukinnyi yamaze kwisubira atakije gukinira ikipe ya Rayon Sports, akavuga ko byatewe n’amagambo yabwiwe n’abantu kuri twitter bituma ahindura ibitekerezo.

“Alexis twari twamuguriwe n’umwe mu bakunzi bacu barimo badushakira abafatanyabikorwa, nyuma yo gutangazako twamusinyishije twaje gutungurwa n’abantu benshi bamwandikiye kuri twitter ye bamubwira amagambo ko atazishyurwa, ko aje mu muriro, azabaho nabi….”

“Twe twari kujya twishyura umushahara kuko hari uwari watwmereye kumugura,gusa ayo magambo yaje gutuma ahindura ibitekerezo, ubu navuga ko atakije kubera ayo makuru yabwiwe”