Nana wo muri City Maid yavuze ku by’urukundo rwe na Kizito Mihigo

Nana wo muri City Maid yavuze ku by’urukundo rwe na Kizito Mihigo

Uwamwezi Nadege wamenyekanye nka Nana muri filime y’uruhererekane ya City Maid yavuze ko we na Kizito bamaze igihe ari inshuti ariko ibyo gukundana ntabyigeze bibaho kuko afite undi mukunzi.

Mu minsi yashize ni bwo byavuzwe ko uyu mukobwa ari mu rukundo na Kizito Mihigo, ndetse nyuma yo gufungurwa hari abavuze ko aba bombi bitegura gukora ubukwe.

Aya makuru uyu mukobwa akaba yayateye utwatsi mu kiganiro yagiranye na All In One, avuga ko n’ubu we na Kizito ari inshuti ariko nta byo gukundana.

Yagize ati"Kizito ni inshuti yanjye kuva kera n’ubu aracyari inshuti yanjye, tumaze igihe kinini tuziranye ariko ntabwo dukundana."

Ku kijyanye n’ibyavuzwe by’ubukwe bwe na Kizito yagize ati"ntabwo ibyo bintu byigeze biba bibaho, ni amakabyankuru ntabwo njyewe mbizi, nta nibyo yigeze ansaba."

Nana yahishuye ko afite umukunzi kandi bameranye neza atifuje gutangaza amazina ye, ngo nta gihindutse bazakora ubukwe umwaka umutaha wa 2020.

Nana ngo afite umukunzi utari Kizito

Ngo amaze igihe kinini aziranye na Kizito