Narwanye intambara nziza, narangije urugendo, narinze ibyo kwizera- Neymar yifashishije ijambo ry’Imana asobanura urugamba yarimo

Narwanye intambara nziza, narangije urugendo, narinze ibyo kwizera- Neymar yifashishije ijambo ry’Imana asobanura urugamba yarimo

Uyu ni umwe mu bakinnyi baguzwe akayabo ndetse ukundwa n’abatari bacye kubera impano yo kunyeganyeza icundura yifitemo gusa nyuma yo kurata amahirwe yo kwegukana igikombe cya UEFA Champions League yisobanuye binyuze mu ijambo ry’Imana.

Neymar amaze gushyira ifoto ku mbugankoranyambaga, yifashe mu maso ari kurira, munsi y’ifoto yashyizeho umurongo wo muri Bibiliya uboneka muri Timoteyo wa kabiri ibice 4 uhereye ku murongo wa 7.

Handitse "Narwanye intambara nziza, narangije urugendo, narinze ibyo kwizera."
Iri jambo uyu musore yatanzemo ubutumwa imvano ni uko yarari gutukwa ko yananiwe guhisha akababaro ke nyuma y’uko PSG yatsinzwe 1-0 na Bayern Munich k’umukino wa nyuma wa Champions League.


Batanga imidari Perezida wa PSG yagerageje guhoza umusore Neymar

Miliyoni 198 z’amapoundi uyu musitari nizo ahagaze, gusa mu mukino wabaye kuri iki cyumweru ntiyabashije kugira n’amanota meza dore ko yarafite 6.39. Yatakaje amahirwe 2 aho yarebanaga n’umuzamu Manuer Neuer wa Bayern n’aho yananiwe gutanga umupira w’ingenzi.

Igitego cy’umutwe wa Kingsley Coman ku munota wa 59’ wahaye Bayern igihembo cya mbere mu gihugu i Burayi ku nshuro ya gatandatu.

Neymar wibasiwe n’abafana kuri twitter bamwe bakamuserereza no mumagambo tutavugira aha, yabatuye ijambo ry’Imana.

Aba bafana babona ko uru rungano baguze ruyobowe na Mbappe na Neymar mu gihe bazagenda batagejeje ku bikombe bikomeye PSG bizafata ikindi gihe cyo kubaka ikipe y’ikigugu [ihenze] nk’iyo bafite ubu.

Paris Saint-Germain ni ikipe yasohotse mu matsinda iyoboye itsinda yabarizwagamo gusa n’ubwo mu mikino yo gukuranwamo yahiriwe ikagera ku mukino wa nyuma iyi kipe n’imwe mu makipe yagize inzira yoroshye.

Amasezerano ya Neymar mu ikipe ya PSG azageza mu 2022,a abafana ba PSG bamwe baracyafite ibyiringiro.