Natangajwe no kumenya ko no mu Mavubi hashyirwagamo iringaniza- Uwacu

Natangajwe no kumenya ko no mu Mavubi hashyirwagamo iringaniza- Uwacu

Uwacu Julienne wahoze ari Minisitiri wa Siporo n’Umuco, yatanze ikiganiro ku mateka y’uko Jenoside yateguwe, abwira abatuye Umurenge wa Rusororo  kimwe mu byerekana ko ubutegetsi bwa Habyarimana bwari bwaramaramaje mu iringaniza, aho ngo no mu ikipe y’igihugu  y’umupira w’amaguru, Amavubi naho ryakurikizwaga.

Uwacu avuga ko ubusanzwe umutoza aba agomba gutoranya abakinnyi akurikije ubuhanga atitaye ku moko cyangwa ikindi, ariko ngo biratangaje kubona hararebwe ubwoko aho kwita ku buhanga.

Yagize ati “Nakozwe ku mutima no kumva ko mu ikipe y’Igihugu Habyarimana yashyizemo iringaniza ngo n’umutoza wayo yagombaga kureba ko harimo umubare ukwiye w’iringaniza.”

Yavuze ko ubutegetsi bwa Habyarimana bwasaga n’ubutandukanywa n’ubwa Kayibanda mu magambo ariko ngo mu by’ukuri bwombi bwari buri mu magambi umwe wo kwigizayo abatutsi.

Yakomeje avuga ko uko iringaniza ryakwizwaga mu ngeri zose ari ko urwango ku Batutsi rwarushagaho kwiyongera.

Yavuze ko ishyaka rya Permehutu rishingwa ryo ryeruye rikavuga ko rije guteza imbere uburenganzira bw’abahutu ndetse ngo rikanigisha uko abahutu bagomba kwiganzura abatutsi kuko ngo bari ikibazo ku Rwanda.

Ibi ngo byaje gutuma abatutsi bahunga ubwo butegetsi bwa giparimehutu.

Hatanzwe ubuhamya

Uwatanze ubuhamya Mukantaganda  Florence,  yavuze ko hari umwe muri benewabo wakoraga isuku kuri segiteri waje gutora urutonde ruriho amazina y’abatutsi bagomba kwica

Yavuze ko urwo rutonde rutonde barutoye mbere gato y’uko indege y’uwahoze ari Perezida wa Repubulika Juvenal Habyarimana igwa.

Yasobanuye uburyo bumvise indege ihanurwa, aho ngo bumvise ikintu kiraturitse bivuga nk’ amasahani y’amadongo amenetse. Bukeye ngo hasohotse itangazo risaba abantu kutava mu ngo zabo.

Yagize ati “Nta gihe kinini cyashize Interahamwe zitangira kwica abatutsi, bamwe babicira kuri segiteri n’ahandi harimo no ku irimbi ahari hasanzwe hashyingurwa abantu.”

Umwe mu baturage batahigwaga witwaga Hakiza  ngo yaje kubabwira aho bari bihishe uko ibintu bimeze, abari kwicwa n’ababica ndetse ngo ni we wababwiye ko abatutsi bari kwicirwa mu Gahoromani bakajugunywa.

Gusa ngo uwo wababwiye amakuru yabibabwiraga  na we avuye kwica.

Hakiza kandi ngo bari baramuhaye amafaranga ngo ajye abazanira icyo kurya kuko yabashaga kugera hanze.

Ikibabaje ariko ngo ni uko uriya mugabo nta kintu yigeze abagurira ahubwo ngo yazaga aje kubabwira abishwe.

Mukantaganda anenga abishe abaturanyi babo nta kintu babaziza.

Ati “Nta mahoro muzagira nimudasaba imbabazi abo mwahemukiye mubaziza ubusa…Ubwo se amahoro mufite ni iyahe?”

Yavuze ko Inkotanyi ari zo zamutabaye zimusanze mu nzu bari baramufungiranyemo, ziramwondora ziramubwira ngo komera ntugipfuye.

N’ubwo ari umupfakazi  ubu ngo yabashije kwiyubaka ,adasabye abamuhekuye.

Bamwe mu bitabiriye umuhango wo kwibuka mu Murenge wa Rusororo