Ngo umwuka wo mu bwiherero nawo waba ushobora kwanduza COVID-19

Ngo umwuka wo mu bwiherero nawo waba ushobora kwanduza COVID-19

Abashakashatsi berekana ko kubakoresha ubwiherero bugezweho, basabwa kwitwararika ngo kuko umwuka  uzamuka uvamo hasi  birumvika ukivanga n’uwo umuntu ahumeka igihe uri mu bwiherero, ushobora kuhandurira COVID-19.

Abahanga bo mu gihugu cy’Ubushinwa, bavuga ko kwa kuntu urekura amazi akamanukana imbaraga akituramo hari uruvange rw'imyuka avumbura, urwo ruvange rw'umwuka rurazamuka rukagera ku myanya y'ubuhumekero yawe ndetse ngo rurazamuka rukakurenga muri metero imwe nk’uko byemezwa n'abashakashatsi bo kuri Kaminuza ya Yangzhou.

Aba bahanga bavuga ko mbere yo kurekura amazi ngo atware umwanda nyuma y’igikorwa cyo mu bwiherero, ubanza ukamanura umufuniko w’aho wari wicaye kugira ngo ukumire wa mwuka uri buvumbuke ukakuzamukiramo.

Abashakashatsi bavuga ko ari byiza kubanza gupfundikira ubwiherero mbere yo gusunika amazi ngo atware umwanda.

Coronavirus ikwirakwizwa n'umwuka iyo umuntu akoroye cyangwa indi mpamvu yaba itumye yasama, cyangwa gukora ku bikoresho byashizweho ubwandu.

Ubushakashatsi buvuga ko abantu basanzwe baranduye Coronavirus bashobora kugira ubwo bwandu mu mwanda wo mu bwiherero.

Abahanga ku Isi, ubu bari gukora ubundi bushakashatsi ngo bareba ko amazi atwara umwanda ko nta bantu baba baranduye binyuze muri ayo mazi. Bemeza ko gusa kwandura Coronavirus bishobora gukwirakwira binyuze ku bwiherero budasukuye.

Rero ngo iyo amazi arekuwe amanukana imbaraga akubita ku nkuta z'ubwiherero, bigatuma haba uruvangitirane rw’umwuka uva mu gikono hasi.

Uwo mwuka ngo uba ugizwe n'utubumbe duto cyane tw'amazi ku buryo dushobora kuguma mu kirere mu gihe kirenga ku munota wose, nk'uko Ji-Xiang Wang na bagenzi be bo kuri kaminuza ya Yangzhou mu Bushinwa babitangaza.

Dr Bryan Bzdek wo mu kigo gishinzwe ubushakashatsi cya Bristol muri Kaminuza ya Bristol, avuga ko n’ubwo ubushakashatsi butaremezwa burundu ko coronavirus ishobora gukwirakwira muri ubu buryo, birumvikana neza ko ari byiza kwitwararika.

Ati "Abakoze ubwo bushakashatsi bavuga ko ari byiza iyo umuntu amaze kwituma gupfundikira igikono cy’ubwiherero yari yicayeho mbere yo kurekura amazi, kugirira isuku ihagije hariya umuntu yicara n’ahandi hose umuntu ashobora gukora kandi agakaraba amazi meza n’isabune nyuma yo kuva mu bwiherero".