Ni nde wafungura amashuri tukibona abantu 40 buri munsi barwaye? - Dr. Ngamije

Ni nde wafungura amashuri tukibona abantu 40 buri munsi barwaye? - Dr. Ngamije
Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr. Ngamije Daniel kuri uyu wa 30 Nyakanga 2020 , yatangaje ko nta wafungura amashuri mu gihe hakiboneka abantu 40 barwaye icyorezo cya Covid-19 buri munsi.

Ni mu kiganiro yagiranye n’ikigo cy’itangazamakuru cya Leta, aho yavugaga ku bantu bakomeje kwirara, ntibahe uburemere iki cyorezo ngo bubahirize amabwiriza leta y’u Rwanda yatanze yo kucyirinda.

Yibaza ukuntu bamwe bagikorera ibirori mu ngo kandi bazi ko bitemewe, bakarenzaho bakabikora batanubahirije andi mabwiriza nko kwambara Udupfukamunwa. Ati: "None se niba umubyeyi yemera ko haba ibirori mu rugo rwe, rugahuza abana n’abashyitsi n’inshuti zabo 50, 100, nta n’umwe wambaye agapfukamunwa, bakarya bakanywa, ubwo koko ikindi kitubwira ngo abantu iki cyorezo ntabwo bakigiha agaciro ni ikihe?"

Yavuze ko abantu bamaze kwicwa na Covid-19 mu Rwanda ari batanu, bamwe bakaba batekereza ko cyoroshye, ariko kigenda cyihinduranya, ku buryo hari ushobora kuzahura n’igifite imbaraga, kikamutwara ubuzima.

Ku kijyanye n’ifungurwa ry’amashuri, Dr. Ngamije yibajije ukuntu amashuri yafungurwa kandi buri munsi haba hakiboneka abantu 40 banduye. Ati: "Ni nde wafungura amashuri tukibona abantu 40 barwaye [Covid-19]? Ntabwo bishoboka."

Minisitiri Ngamije atangaje ibi nyuma y’aho tariki ya 22 Nyakanga 2020, Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yakuye urujijo ku batekereza ko amashuri ashobora gufungura muri Nzeri 2020. Yasobanuye ko kuba Guverinoma y’u Rwanda yaremeje ko amashuri atazafungura mbere y’uko kwezi, bitavuze ko azafungura icyo gihe, byanze bikunze."

Dr. Ngirente yagize ati: “Ifungurwa ry’amashuri rizashingira ku busesenguzi bw’inzego z’ubuzima. Ntituvuga ko amashuri agomba gufungurwa muri Nzeri byanze bikunze, ahubwo twatangaje ko adashobora gufungura mbere ya Nzeri dukurikije uko twabonaga imiterere ya virusi mu Gihugu. Kwari ugufasha abafatanyabikorwa mu burezi bose kwitegura bashingiye kuri icyo gihe, bazi ko amashuri adashobora gufungura mbere ya Nzeri.”

Imibare itangazwa buri munsi kuri iki cyorezo mu Rwanda igenda ihindagurika, rimwe ikamanuka ubundi ikazamuka cyane. Muri iki cyumweru bigaragara ko umubare munini w’abarwayi babonetse ku munsi ari 57 (tariki ya 27), umuto wabonetse ni 37 wo kuri uyu wa 29.

Imibare irahinduka hakiri ikibazo cy’imyumvire ya bamwe itari myiza nk’uko Dr. Ngamije yabikomojeho. Mu minsi ishize, na Polisi y’u Rwanda yagaragaje iki kibazo cy’abakomeje gukorera ibirori mu ngo zabo nk’iby’amasabukuru y’amavuko cyane cyane mu bihe bisoza icyumweru (weekend). Aba bibukijwe ko ibyo biri mu byatuma Covid-19 ikwirakwira byihuse, bikaba byanatuma igihugu cyose gisubira muri ’Guma mu Rugo’.

What's Your Reaction?

like
0
dislike
0
love
0
funny
0
angry
0
sad
0
wow
0