Nicki Minaj agiye kureka gukoresha Instagram

Nicki Minaj agiye kureka gukoresha Instagram

Umuraperikazi w’umunyamerika, uherutse gutangaza ko yabaye ahagaritse umuziki, Nicki Minaj yavuze ko agiye kureka gukoresha Instagram bitewe n’uko uru rubuga rwazanye uburyo bwo kurukoresha bwo kuba abantu batabasha kubona abantu bakunze ’likes’ ibyo bashyizeho.

Ibi Nicki Minaj yabitangaje mu ntangiriro z’iki cyumweru, hari nyuma y’uko umuyobozi wa Instagram, Adam Mosseri atangaje ko mu cyumweru gitaha nta muntu uzajya ubasha kureba ’likes’ zakowe ku mashusho cyangwa ifoto runaka.

Ibi Nicki Minaj abinyujije kuri Instagram Staries, yasobanuye ko Instagram yabikoze mu rwego rwo kubima ibiraka.

Ngo abantu benshi bajyaga babaha ibiraka bitewe n’uburyo bakurikirwa kuri Instagram, likes bafite n’ibindi, none ngo Instagram ibikoze mu rwego rwo kubahombya kuko nta muntu uzongera gupfa kubaha ibintu ngo babamamarize.

Nicki Minaj, ubu kuri Instagram akurikirwa n’abantu bagera kuri miliyoni 108, muri Nzeri 2019, uyu muraperikazi ukunzwe ku Isi hose yafashe umwanzuro wo kuba ahagaritse umuziki.