Nigeria: Hatowe Itegeko ryo gushahura umugabo wese uzahamwa n'icyaha cyo gufata ku ngufu no gusambanya umwana

Nigeria: Hatowe Itegeko ryo gushahura umugabo wese uzahamwa n'icyaha cyo gufata ku ngufu no gusambanya umwana

Inteko  Ishinga Amategeko ya Leta ya Kaduna muri Nigeria yatoye Itegeko ryo gushahura umugabo wese uzahamwa n'icyaha cyo gufata ku ngufu no gusambanya umwana.

Gukuramo udusabo tw'intanga ku mugabo ni igihano cyatowe mu itegeko n'inteko Ishinga Amategeko muri Leta ya Kaduna  ku mu ntu wese urukiko ruzahamya icyaha cyo gufata ku ngufu no gusambanya umwana cyangwa n'ubundi buryo bwose bw'ihohotera rishingiye ku gitsina.

Nk'uko byatangajwe na BBC, Komiseri ushinzwe Iterambere ry'Umugore n'Imibereho myiza Hafsat Baba yatangaje ko kwemeza iri tegeko ari "Guha ikaze iterambere, icyemezo kibangamira abafata abagore ku ngufu n'abasambanya abana"

Nyuma y'uko iri tegeko ritowe mu Nteko, hasigaye ko Guverineri Nasir El-Rufai wa Leta ya Kaduna arisinyaho rigatangira gushyirwa mu bikorwa.

Guverineri Nasir El-Rufai wa Leta ya Kaduna

Muri Kamena, nibwo ba Guverineri ba za Leta muri Nigeria, basabye ko iri tegeko rya ryashyirwaho kubera icyaha cyo gusambanya cyo gufata ku ngufu no gusambanya abana cyaguma kuzamuka n'ubwo hakiboneka abatavuga ibyababayeho.