Nkurunziza Jean paul umuvugizi wa Rayon Sports yavuze ko amafaranga abafana bari bemeye kugura Muhadjliri batayatanze bituma yigira muri As Kigali

Nkurunziza Jean paul umuvugizi wa Rayon Sports yavuze ko amafaranga abafana bari bemeye kugura Muhadjliri batayatanze bituma yigira muri As Kigali

Umuvugizi wa Rayon Sports witwa Nkurunziza Jean Paul yavuze ko impamvu Muhadjiri ataguzwe ari uko abafana bari bari bariyemeje gutanga amafaranga yo kumugura ntibayatanga bituma atera umugongo iyi kipe ikigira muri As Kigali.

Ubwo yavuganaga na Radio one abazwa uko bakiriye ibaruwa y'abanyamuryango basabye Sadate gutumiza inama rusange aboneraho kuvuga ko byose babitewe n'uburakari bw'uko Hakizimana Muhadjiri yabacitse akajya ahandi.

Yagize ati:Ibyo iyo baruwa ntayo nayisubizaho gusa mu minsi mike igisubizo kiraboneka gusa amategeko agomba gukurikizwa.

Yongeyeho ko ibyo byose biriguterwa n'uburakari bw'abafana bashishikarijwe gutanga amafaranga yo kugura Muhadjiri ariko bikarangira intego itagezweho ariko ahanini byatewe n'abamwe bemeye gutanga amafaranga nyuma ntibayatanga bituma yigendera.

Yakomeje avuga ko abo bantu bake banze gutanga ayo mafaranga aribo barikuzana umwuka mubi muri Rayon Sports kandi aribo babiteye.

Umukinnyi Hakizimana Muhadjiri yabaye imbaritso y'uburakari bw'abakunzi ba Rayon Sports bari barijejwe ko uyu mukinnyi yarangije gusinya ndetse ategereje kwerekanwa ku mugaragaro ari nako hamurikwa imyenda iyi kipe izakoresha mu mwaka w'imikino utaha,ariko bakazagutungurwa no kubona uyu mukinnyi asinyiye As Kigali.