Nta Mututsi wakijijwe n’Imana muri Jenoside kimwe n’uko nta Muhutu wohejwe na Satani-Tom Ndahiro

Nta Mututsi wakijijwe n’Imana muri Jenoside kimwe n’uko nta Muhutu wohejwe na Satani-Tom Ndahiro
Umwanditsi akaba n’umushakashatsi kuri Jenoside, Tom Ndahiro yanenze abavuga ko Abatutsi bakijijwe n’Imana muri Jenoside mu 994 kandi bazi neza ko bakijijwe n’Inkotanyi. Anavuga ko kwemera Imana y’Abayahudi ari Umunyarwanda byagabanya Ubunyarwanda bumurimo.

Mu kiganiro Tom Ndahiro yagiranye na Popote TV, yahamije ko we atemera Imana, aho avuga ko n’abemera Imana y’Abayahudi ari Abanyarwanda baba batabanje kubitekerezaho neza.

Ku bwa Ndahiro ngo iyo umuntu afashe umwanya avuga ngo tuzataha muri Yeruzalemu nshya , kandi azi neza ko ufashe RwandAir ikakugeza Tel Aviv ushobora guhita uva Tel Aviv ukajya i Yeruzalemu, nta gishya kibirimo cyatuma yemera Imana.

Yagize ati: "Yerusalemu ni ahantu (physic) habaho, kuki abantu bumva ko ngomba kwiyumvamo umuntu wo mu Burasirazuba bwo hagati(Middle East), baravuga ngo Lebanon i Kanna , aho ni nko mu Kagarama ni ahantu habaho”

Abajijwe nk’umushakashatsi kuri Jenoside icyo atekereza ku kuba abantu benshi bizera ko Abatutsi barokotse bakijijwe n’Imana, Tom yavuze ko Nta Mututsi Imana yishe kimwe n’uko nta we yakijije.

Yagize ati: ”Imana ikwiye gukurwa mu manza za Jenoside kuko ntawe yishe kimwe n’uko ntawe yakijije. Gukiza abatutsi tuzi neza ko hari abatanze amaraso yabo bakicwa barwana ngo bahagarike Jenoside. Iyo Mana yemeye ko Impinja zicwa zikajugunywa mu misarani ninde wakomeza kuyizera?”

Tom Ndahiro yavuze ko ari mu bantu bashinjura Imana hagize uvuga ko yagize uruhare muri Jenoside, ari naho ahera asaba ko uwagize uruhare muri Jenoside agomba kurwitirirwa ndetse n’uwarokoye abantu akabera abandi urugero.

like
2
dislike
0
love
0
funny
0
angry
2
sad
1
wow
0