Ntabwo nasiga Rayon sports mu bibazo-Mugheni

Ntabwo nasiga Rayon sports mu bibazo-Mugheni
Umukinnyi ukina hagati muri Rayon sports kakule mugheni Fabrice yagiranye ikiganiro kuri telefone n’umunyamakuru wa Theupdate.rw yatangaje ko atasiga Rayon sports mubibazo irimo.
Mukiganiro kirambuye twatangiye tumubaza ku makuru akomeje kuvugwa ko ashobora gusubira muri Kiyovu sports
Mugheni ati”Njye ubwanjye nzi ibibazo biri muri Rayon sports Gusa nkundi mukinnyi wese ntegereje kureba aho ibi biri burangirire ariko ndagirango mare impungege abafana ba Rayon sports njyewe ntaho nenda kujya ngo mbe nasiga Rayon sports mubibazo irimo ndacyahari kandi ndi umukinnyi wa Rayon sports uzaza wese akampa umurongo mwiza ikipe izagenderaho tuzaganira ariko ndacyahari”
Ku gicamunsi cyo ku tariki 15 Ugushyingo 2018 nibwo Mugheni Fabrice yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2 ariko asaba ko yazoroherezwa mu gihe yaba abonye ikipe hanze. Ubu Mugheni akaba ari umwe mubakinnyi ba Rayon sports bari kugera kumusozo w’amasezerano.
Mubijyanye no Kwerekeza muri kiyovu sports  ndetse muri Tanzania Kakuke Mugheni Fabrice yadutangarije ko iyo Gahunda ntayihari ati ni Feke news (Amakuru atariyo)