Ntabwo Sadate anywa inzoga ariko sinzi impamvu yakoresheje iriya mvugo-Muvunyi Paul asubiza Sadate wabise ibisambo

Ntabwo Sadate anywa inzoga ariko sinzi impamvu yakoresheje iriya mvugo-Muvunyi Paul asubiza Sadate wabise ibisambo

Perezida w'icyubahiro wa Rayon Sports wigeze kuyiyobora yanenze ijambo Perezida uriho kuri ubu Munyakazi Sadate aho yavuze ko azatwika ishyamba ndetse ibisambo biri muri Rayon Sports bigacika.

Paul Muvungi yagarutse ku ijambo Sadate yavuze ubwo yamaraga gutorwa ubwo yaganiraga na Radio 10 yavuze ko atazi aho iyo mvugo Sadate yakoresheje atazi aho yavuye kuko azi neza ko Sadate atanywa inzoga ngo yaba ayari yasinze.

Muri iryo Jambo Sadate yagize ati:Ingufu turi nazo, ubushake turi nabwo, urukundo dukunda Rayon Sports ni runini. Nta muntu uzabangamira Rayon Sports ngo bimugwe neza. Ngo ni umuntu wa Rayon Sports akora ibyo ashaka, akica ibyo afite. Uzubaka turi kumwe, naje kubitaba kuko murimo kubaka. Uzasenya Rayon Sports cyangwa uzabigambirira nzamumariraho imbaraga zanjye zose. Nizimbana nkeya nzababwira nti namwe mukomeze ariko Rayon Sports igomba kugira imishinga iri ku mirongo, ifite aho iva naho ijya. Ariko Rayon Sports twifuza ni iyihe?

Twafunguye Rayon Sports Basketball, wowe uyifungura urinde? Wibye ibya mbere abantu barakwihorera none ugiye gushaka ibindi byo kwiba. Niba ushaka gufungura ikipe ya Basketball egera ubuyobozi, turafunguye, ariko ngo urashaka gucamo abantu uduce uduce bamwe baca aha abandi bace ahandi mu dutsiko n’udukomite tudafite epfo na ruguru. Ibyo byose urabishakira iki? Washatse igiteza imbere Rayon Sports ko bihari byinshi.

Inyeshamba ni iki? Ngo ishyamba muri Rayon Sports ntirijya ricika, tuzaritema niturangiza dutwike ibihuru byabyo. Twe turi tayali, abarwanya Rayon Sports bitege ko turi tayali.Mwicare mu nama muharanire icyateza imbere Rayon Sports yanyu muve mu babarangaza.

Aya ni amwe mu magabo Sadate yavuze anenga abayoboye Rayon Sports barimo Paul Muvunyi aribwo nawe yamusubije ndetse amusaba kuzasaba imbabazi mu gihe bazaba bateranye.

Muvunyi yagize ati:Iryo jambo nigeze kuri mubazaho ariko ko nziko Sadate atanywa inzoga ngo abe yasinze ni gute yakoresheje iyo mvugo?gusa nidukora Assemble Generale nzamusaba asabe imbabazi abakunzi ba Rayon Sports.

Rayon Sports ikomeje kuvugwamo ibice bitandukanye biromo umuyobozi bukuriwe na munyakazi Sadate ndetse n'abahoze bayobora iyi kipe barimo Paul Muvunyi bigakubitira ku bafana bari mu cyeragati batazi aho bahagaze kuko babuze aho bayoboka.

Munyakazi Sadate asimbuye Paul Muvunyi ku buyobozi bwa Rayon ...

Sadate yise abayoboye Rayon Sports Ibisambo, nabo bibajije impamvu yabivuze kandi atanywa inzoga