Ntibisanzwe!Dore ukuntu umunyamakuru yakutse iryinyo arikuvuga amakuru kuri Television (VIDEO)

Ntibisanzwe!Dore ukuntu umunyamakuru yakutse iryinyo arikuvuga amakuru kuri Television (VIDEO)

Mu gihe umuntu asoma amakuru, ashobora guhura n’ibintu byinshi bigoranye kubisobanura, ushobora gutenguhwa n’ikoranabuhanga, cyangwa ukabona abashyitsi bagutunguye uri kuvuga amakuru, gusa gutakaza igice kimwe cy’umubiri ni agashya.

Muri iki cyumweru, umunyamakuru usanzwe usoma amakuru kuri televiziyo ya Ukraine, Marichka Padalko yatunguwe no gukukira rimwe mu menyo y’imbere ari imbere y’imbaga yari ikurikiye amakuru.

Gusa nk’umunyamakuru w’umunyamwuga kandi ufite ubunararibonye, yafashe rya ryinyo hagati y’ntoki akomeza gusoma amakuru ku buryo nta bantu benshi bahise bamenya ikibaye.

Mu butumwa yanditse kuri instagram yavuze ko yibwiraga ko ibyabye byose nta muntu wabibonye.

Yagize ati, “Mvugishije ukuri, numvaga ibyambayeho nta muntu n’umwe wabibonye. Ariko twabirengeje amaso twumva ko abadukurikiye ntacyo babonye.”

Uyu mugore, Padalko avuga ko yigeze kuja kwivuza iryinyo; hashize imyaka hafi icumi nyuma y’aho umwana we arikubiseho icyuma.