Nubwo batangiye gutaka inzara Abamotari barenga ku mabwiriza yo gukumira Coronavirus bashobora kwamburwa impushya

Nubwo batangiye gutaka inzara Abamotari barenga ku mabwiriza yo gukumira Coronavirus bashobora kwamburwa impushya

Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukurikirana Imirimo ifitiye Igihugu Akamaro, RURA, ishami rishinzwe ubwikorezi, kiravuga ko abamotari bakomeje imirimo yabo nyuma y’amabwiriza moto zabo zizajya zifatirwa, bareba nabi bakamburwa n’impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Nyuma y’amabwiriza mashya ya Guverinoma y’u Rwanda ahagarika ibikorwa bitandukanye hagasigara ibikorwa by’ingenzi gusa, ngo hari bamwe mu birengagije aya mabwiriza bakomeje imirimo yabo nk’uko bisanzwe nk’abamotari bo mu Karere ka Kicukiro, RURA ikaba yemeza ko abamotari barenga kuri aya mabwiriza bazahanwa.

Mu bice bitandukanye byo mu Karere ka Kicukiro abanyonzi n’abamotari muri iki cyumweru turi gutangira bari bakomeje imirimo yabo yo gutwara abantu nk’uko bisanzwe nk’uko binemezwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Rubilizi, mu Murenge wa Kanombe, muri aka Karere ka Kicukiro nk’uko bitangazwa na The New Times.

Olivier Mfuranzima yagize ati: "Twabonye abanyonzi n’abamotari batari kubahiriza amabwiriza ya guverinoma."

Tony Kuramba, ukuriye ishami rishinzwe ubwikorezi mu kigo cy’igihugu kigenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro, RURA, yavuze ko aba bamotari bari kurenga ku mabwiriza bazahanwa.

Yavuze ko ababikora bashobora gucibwa amande, moto zabo zigafatirwa ndetse byashoboka bakamburwa impushya zabo zo gutwara ibinyabiziga.

Mu Rwanda habarurwa abamotari bagera ku 36,926, mu gihe abagera ku 22,200 bakorera mu Mujyi wa Kigali honyine.

Aba ni bamwe mu bagizweho ingaruka n’amabwiriza mashya ya leta ahagarika imirimo imwe n’imwe irimo n’iyo gutwara abantu kuko benshi muri bo babagaho ari uko bakoze none muri benshi bakaba bagaragaza impungenge z’uko baza kubaho muri iyi minsi batemerewe gukora cyane cyane nko ku batari barabashije kwizigamira.

Uwitwa Ramazani yavuganye na Bwiza.com, avuga ko atazi uko baza kubaho n’umuryango we, umugore n’umwana, kuko yari atunzwe n’ubumotari kandi na moto atari iye akorera abandi.

Uyu mumotari ati: " Iki cyemezo cyaradutunguye cyane! reka nivugire ariko sinzi abandi, nkanjye mfite umugore n’umwana, twajyaga ku meza ari uko nakoze, none twagiye kumva twumva ko imirimo yahagaritswe nta n’ikintu nizigamiye nari maze n’iminsi narakoze impanuka amafaranga yanshizeho n’ubu nari ntangiye gusubira mu kazi vuba ariko nkora nishyura imyenda natewe n’iyo mpanuka."

Yakomeje avuga ko atari we gusa na bagenzi be bamwe bafite impungenge bagasaba Leta ko niba batakibashije gukora na yo yabatekerezaho ikabagoboka.

Abandi bamotari ariko ntibemeranya na bagenzi babo barenga ku mabwiriza, bagasanga n’ubwo ubuzima butaboroheye muri iki gihe bakwiye kureba ibintu mu ishusho ngari bakubahiriza amabwiriza.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, na we yemeza ko byagaragaye ko hari abantu badaha agaciro amabwiriza yashyizweho kandi ntibahe agaciro iki cyorezo cya Coronavirus, ashimangira ko umuntu utarinze ubuzima bwe ndetse ntarinde n’ubuzima bw’abandi, aba ari ikibazo gikomeye kuri sosiyete.

Afande Kabera ati “ Hari serivisi zihutirwa zemejwe n’amabwiriza yashyizweho nko kujya guhaha, kujya kwa muganga, kujya kugura umuti n’ibindi, ariko hari ababyitwaza kandi bigiriye mu bindi."

Akomeza avuga ko hashize igihe kinini abayobozi basobanura ingamba zafashwe zo gukumira iki cyorezo, ariko bikaba bibabaje kuba hari abatarabyumva ngo bumvire, bashyire mu bikorwa amabwiriza yashyizweho.

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 24 Werurwe, Minisiteri y’Ubuzima abandi bantu bane banduye virus ya COVID-19 biyongera kuri 36 bari basanzwe bahita baba 40,

Muri aba barwayi bashya babiri baturutse i Dubai, umwe aturuka i Buruseli mu Bubiligi, mu gihe undi 1 yari uwahuye n’uherutse kugaragaraho iki cyorezo.