Nyagatare: Abakoraga uburaya baricuza igihe bataye ngo nta nyungu bakuyemo

Nyagatare: Abakoraga uburaya baricuza igihe bataye ngo nta nyungu bakuyemo

Mu biganiro aba bagore bagiranye n’itangazamakuru abakoraga uburaya bavuga ko bari bamaze igihe kirekire bakora uburaya bakavuga ko bamwe muri bo bakaga abagabo amafaranga menshi bakayapfusha ubusa ubu bakavuga barinze babusezerera nta mafaranga babukuyemo.

Umwe muri aba yagize ati ”Jye mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina n’uumugabo namusabaga ko ampa ibihumbi 100 tugaciririkanya nkagera ubwo nemera ibihumbi 40 ariko ubu nta wambaza 1000 ngo nkibone.”

Avuga ko usibye ubwandu bwa SIDA benshi bakuye muri uyu mwuga ugayitse nta kindi gifatika batunze.

Marie  Bamuhitire Perezidanti wa Koperative Indangamirwa y’abasezereye uburaya avuga ko mu gihe gito bamaze bavuye mu buraya hari abatangiye gukora akazi k’ubucuruzi bamaze kugura ibibanza ndetse bashinga na Salon zo gusuka imisatsi y’abagore.

Gusa akavuga ko hari umushinga wari wabahaye imashini zo kudoda Umuyobozi bw’inzego z’ibanze zirazibambura.

Yagize ati ”Kuva twasezerera uburaya nibwo dutangiye guhabwa agaciro aho dutuye ubu benshi muri twe twabaye abarokore.”

Bamuhitire akavuga ko igihombo n’ubwandu bamwe bavanye mu buraya aribyo byatumye bafata ikemezo cyo gusezera kuri uyu mwuga.

Meya wa Nyagatare, Mushabe Claudian, avuga ko ubwiyongere bw’abaturage muri aka larere butiza umurindi abakora uburaya, kuko ubu Nyagatare ituwe na miliyoni zirenga 600 umubare avuga ko ukubye kabiri uw’abatuye utundi turere.

Cyakora akavuga ko abakora uburaya ataribo benshi ugereranyije n’ahandi.

Ati ”Hari abakibukora ni nabo twibandaho mu bukangurambaga bwo kwirinda icyorezo cya SIDA.”

Mushabe avuga ko agiye gukurikirana ikibazo k’imashini aba bagore bavuga ko bambuwe n’Umurenge wa Nyagatare kubera ko nta makuru yari afite.

Umurenge wa Matimba na Karangazi ni yo iza ku isonga mu kugira ubwandu bushya bwa gatera SIDA.

Mu Karere ka Nyagatare abafata imiti yo kugabanya ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bagera ku bihumbi 6143.

Mayor Mushabe Claudian Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare na Enock Bahati Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ABASIRWA