Nyagatare:Ababyeyi ntibiyumvisha uburyo abarimu bashyira imisaraba mu mitwe y'abana babo ngo biyogosheshe

Nyagatare:Ababyeyi ntibiyumvisha uburyo abarimu bashyira imisaraba mu mitwe y'abana babo ngo biyogosheshe
Isuku ni kimwe mu byo abanyeshuri bigishwa ndetse bashyira imbere muri bimwe biranga indanga gaciro ka buri shuri ariko iyo habayeho kurengerera bituma bamwe babyibazaho nk'ibyabaye ku kigo cy'amashuri cya GS Nyendo.
Nkuko tubikesha Radio Flash Rwanda ko bamwe mu banyeshuri bo ku kigo cy’amashuri cya GS Nyendo giherereye mu mu murenge wa Rwempasha, mu karere ka Nyagatare ntibiyumvisha uburyo abarimu babo babogosha imisaraba mu mutwe kugirango biyogosheje bamareho.
Ababyeyi b’aba bana bo ngo basanga biteye isoni ndetse bagasaba ibisobanuro abayobozi b’ikigo, impamvu y’iyo misaraba yashyizwe mu mitwe y’abana babo.
Ubuyobozi bw’iki kigo buravuga ko ibisobanuro birenze byabazwa akarere kuko ari ko bwabahaye akazi.
Image may contain: one or more people, outdoor and closeup
Ababyeyi bakomeje kwibaza impamvu abarimu bashyira imisaraba mu mitwe y'abana babo