Nyakwigendera Umuhire Valentin yasezeweho bwa nyuma, arashyingurwa rusororo

Nyakwigendera Umuhire Valentin yasezeweho bwa nyuma, arashyingurwa rusororo

Umunyamakuru Umuhire Valentin uheruka kwitaba Imana, abo mu muryango we, inshuti n’abavandimwe bamusezeye bwa nyuma, imisa yo kumuherekeza irikubera kuri Kiliziya ya Regina Pacis i Remera, naho kumushyingira birabera mu irimbi rya Rusororo.

Muri iki gitondo umurambo we wakuwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya CHUK, ujyanwa kuri Mont Kigali ahitwa ku Kigaraje mu karere ka Nyarugenge ni ho habereye imihango yo kumusezera.

Hari Abapolisi bakurikirana iyubahirizwa ry’amabwiriza ajyanye no kwirinda Covid-19.

Biteganyijwe ko mukanya saa munani (2h00)  azagusyingurwa i Rusororo muri Gasabo. 

Inkuru y’urupfu rw’Umunyamakuru Umuhire Valentin yababaje benshi ubwo yageraga mu matwi yabo ku wa Gatanu tariki 8 Mutarama 2021, mu gitondo nubwo urupfu rwe rwamenyekanye mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 7 Mutarama 2021 aguye mu Bitaro bya CHUK aho yari arwariye.

Abanyamakuru bakoranye na Umuhire Valentin ndetse n’abamuzi bemeza ko yari umuntu mwiza,ukunda akazi kandi ukunda umuryango we.