Nyamasheke: Umusore wafashije wa mukobwa kuvanamo inda ikamuhitana yishyikirije RIB

Nyamasheke: Umusore wafashije wa mukobwa kuvanamo inda ikamuhitana yishyikirije RIB
Umusore w’imyaka 29 y’amavuko witwa Ntibarikure JMV wo mu Mudugudu wa Musumba, Akagari ka Nyakabingo mu Murenge wa Macuba w’Akarere ka Nyamasheke wari umaze iminsi ahigwa bukware akekwaho ubufatanyacyaha mu gukuriramo inda umukobwa w’imyaka 24 y’amavuko witwaga Nyirandikubwimana Céline na we wo muri uriya murenge bikamviramo urupfu, yishyikirije RIB mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 29 Kamena.

Nk’uko twabagejejeho Inkuru ya Céline wari usanzwe afite umwana w’imyaka 2 mu rugo, iwabo baje gukeka ko yaba atwite indi nda, tariki ya 2 Kamena bagiye kumupimisha ku kigo nderabuzima cya Gatare basaga afite inda y’amezi 2, bamugarukana mu rugo. Tariki ya 11 Kamena nimugoroba baramubuze, bamushakisha hose baraheba, ku wa 18 babigeza ku nzego z’ubuyobozi na zo zitangira gushakisha.

Bigeze kuri RIB, uyu musore Ntibarikure JMV ngo wagendanaga kenshi n’uyu mukobwa ahamagazwa na RIB sitasiyo ya Macuba ku wa 22 Kamena, agomba kuyitaba ku wa 26 Kamena ngo agire ibyo afasha mu iperereza, ariko ku wa 24 Kamena arabura, uwo mukobwa aza kuboneka mu nzu itabamo abantu y’uwahoze ari Burugumesitiri wa Komini Gatare kera witwaga Ntiserurwa Joseph witabye Imana n’umuore we, iyi nzu isigara ntawe uyibamo, ikinze, ayibonekamo amaze igihe yarapfiriyemo nyuma y’ibyumweru 2 ashakishwa, bigakekwa ko yaba yarakuriyemo iyo nda ikamuhitana, iperereza rikaba ryarahise ritangira n’uwo musore ashakishwa na RIB.

Amakuru Bwiza.com yatangarijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Macuba Bigirabagabo Moise kuri uyu wa 29 Kamena, ni uko mu masaa yine n’igice y’igitondo kuri iyi tariki ari bwo uyu Ntibarikure JMV yishyikirije RIB Sitasiyo ya Macuba, avuga ko yari amaze iminsi i Kigali yaragiye kurangura akumva ashakishwa ngo yafashije umukobwa bari inshuti gukuramo inda yamuteye kandi ntabyo azi, ngo akaba yizanye ngo anamenye neza ibyo ari byo.

Ubwo yishyikirizaga RIB, yagize ati: ’’ Sinacitse, nari nagiye kurangura ibicuruzwa i Kigali kuko aho naranguraga mu mujyi wa Rusizi bari muri Guma mu Rugo amaduka afunze, ndi i Kigali nibona mu binyamakuru ngo ndashakishwa. Nari nizanye ngo ibyo mumbaza mubimbaze ariko iby’urupfu rw’uwo mukobwa ntacyo mbiziho.’’

Gitifu Bigirabagabo yavuze ko ibindi bazabihabwa n’iperereza rya RIB n’isuzuma ryakozwe na Muganga byose bikaba biri mu maboko ya RIB ,na bo ngo barabitegereje ngo abaturage n’abo mu muryango w’umukobwa bamenye iby’urupfu rw’umukobwa wabo.

Umuvugizi wa RIB w’umusigire, Bahorera Dominique yahamirije Bwiza.com aya makuru, aho yagize ati: ’’Ni byo ari mu maboko y’ubugenzacyaha, arakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uriya mukobwa Nyirandikubwimana Céline ariko ubu tuvugana ni bwo akimara kugezwa mu maboko yabwo, aracyakorwaho iperereza ikizavamo muzakimenyeshwa. Yamenye ko ashakishwa arizana ku giti cye.’’

Bahorera yasabye abaturage kwirinda icyabagusha cyangwa kikagusha abandi mu cyaha. Ati: ’’Turabwira abantu kwirinda impamvu zose zibakururira mu byaha kuko nk’uyu ariho arakurikiranwa, bishobora kugaragara ko yabigizemo uruhare cyangwa atarugize ariko uko byagenda kose gukurikiranwa bimwangiriza akazi n’ubuzima. Ikindi abantu batangire amakuru ku gihe kugira ngo nibiba ngombwa ibimenyetso bifatika byifashishwe, kuko iyo bitinze bituma rimwe na rimwe tutabasha kumenya ukuri cyangwa ngo tugere ku bimenyetso byuzuye ku cyaha dukurikirana.’’

Ku byerekeranye n’ibikomeje kuba urujijo mu baturage ku nzu uriya mukobwa yasanzwemo yarapfuye, yagize ati: ’’Ni inzu itarabagamo abantu kandi yasanzwemo amaze igihe yarapfuye ari byo tuvuga ko iyo amakuru atangirwa igihe hari ibindi biba byarayimenyekanyeho nk’ukuntu yaba yarafunguwe, ufite imfunguzo zayo n’ibindi ku buryo bigoye guhita uvuga ngo kanaka yabigizemo uruhare kuko kubibonera ibimenyetso bisaba irindi perereza ari zo ngaruka z’amakuru atangwa atinze.’’

Bamwe mu baturanyi ba Nyakwigendera babwiye Bwiza.com ko bifuza kumenyeshwa ibizava muri iri perereza kugira ngo bikureho urujijo n’urwikekwe bibarimo, cyane cyane ko n’umuryango we n’ubu ngo ukiri mu gihirahiro.

What's Your Reaction?

like
0
dislike
0
love
0
funny
0
angry
0
sad
1
wow
0