Nyamasheke: Umwarimu yatawe muri yombi akurikiranyweho kwiba sima

Nyamasheke: Umwarimu yatawe muri yombi akurikiranyweho kwiba sima
Mu rukerera rwo uyu wa mbere tariki ya 10 Kanama ni bwo mu murenge wa Shangi,mu karere ka Nyamasheke, RIB, ku bufatanye n’abaturage, ubuyobozi n’inzego z’umutekano , bataye muri yombi abantu 3 barimo umwarimu wari ushinzwe ububiko bwa sima n’ibindi bikoresho by’ahubakwa ishuri rishya ribanza, wibye sima 4 akazigurisha,uwo yazigurishije bivugwa ko yanubakaga kuri ayo mashuri n’umuhungu we wazitwaraga, bose bari mu maboko ya RIB.

NK’uko Bwiza dukesha iyi nkuru yabitangarijwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shangi,Nabagize Justine, abatawe muri yombi ni Ndayisabye Fidèle w’imyaka 32 y’amavuko,usanzwe ari umwarimu muri GS Mpishyi mu mudugudu wa Gabiro mu kagari ka Mataba muri uyu murenge, wari ashinzwe ububiko bw’ibikoresho byose byubaka ishuri rishya riri kubakwa muri uyu mudugudu wa Gabiro, mu rwego rwo kugabanya ubucucike n’urugendo rure rure abana bakora bajya kwiga.

Uyu mwarimu Ndayisabye Fidèle akaba ngo yagurishije sima 4 uwitwa Karangwa Sylvère w’imyaka 60 y’amavuko, na we watawe muri yombi ngo yari yazimuhayeho amafaranga 32.000 kuko yahise abyemera bakizimusangana mu nzu iwe, bikavugwa ko uyu Karangwa na we yakoraga akazi k’ubufundi kuri iri shuri, hanatabwa muri yombi Nsengiyumva Ezéchiel w’imyaka 20 akaba umuhungu w’uyu Karangwa ari na we ngo wari waraye azitwara mu ma saa yine z’ijoro zo kuri iki cyumweru tariki 9 Kanama.

Yagize ati’’ Tukimara kumenya ayo makuru saa kumi z’urukerera rwo kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Kanama,twatangiye gusaka mu ngo zose zegereye urwo kwa Karangwa Sylvère ariko dufite amakuru ko sima zibwe zose ari kwa Karangwa ziri, tuzisanga mu nzu iwe abyemera ataruhanije n’ayo mafaranga 32.000 yahaye uwo mwarimu arayatubwira, abo bose bahita batabwa muri yombi.’’

Ku makuru yakomeje guhwihwiswa n’abaturage ko uyu mwarimu Ndayisabye Fidèle hari indi mifuka 10 ya sima yaba yaribye vuba aha ariko aho yayigurishije hakaba hataramenyekana, Gitifu Nabagize Justine yagize ati’’ Iperereza ryatangiye ni ryo rizagaragaza niba hari ikindi cyibwe, ntitwabimenya ritararangira.’’

Mu kiganiro n’umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Mukamasabo Appolonie,yeruye avuga ko uyu mwarimu naramuka ahamwe n’iki cyaha atazasubira kurerera igihugu.

Ati’’ Ijisho riri kuri izi nyubako z’amashuri riratyaye. Inama naha abazishinzwe bose ni uko buri wese yaba ijisho rya mugenzi we mu gucunga biriya bikoresho, kimwe n’aba bafashwe,uzibeshya akagira icyo anyereza azabihanirwa by’intangarugero kuko n’uriya mwarimu nibimuhama azakanirwa urumukwiye n’akazi ka Leta ntazagasubiramo. Bitonde, bamenye ko bitoroshye, ko n’uzahirahira bitazamugwa amahoro.’

Uyu muyobozi anavuga ko muri aka karere harimo hubakwa ibyumba byinshi by’amashuri , mu cyiciro cya mbere cyarangiranye n’ukwezi kwa Gicurasi hubatswe ibyumba 100 n’ubwiherero 150 bisigaje gusakarwa, mu cya 2 cyatangiye muri Kamena hakaba harimo hubakwa ibindi byumba 759 n’ubwiherero 1080 kuri site 122,yose ngo agomba kuba yuzuye muri Nzeri nta gihindutse, abubaka bagasabwa gucunga ibikoresho ,ikibuze amakuru agatangirwa igihe ngo ababigizemo uruhare babiryozwe byihuse.

Inkuru ya Bwiza.com

like
1
dislike
1
love
1
funny
0
angry
0
sad
1
wow
0