Nyamirambo: Umugabo wari uvuye gukina ikiryabarezi yagonzwe n’imodoka arapfa

Nyamirambo: Umugabo wari uvuye gukina ikiryabarezi yagonzwe n’imodoka arapfa

Umugabo uzwi ku izina rya Cyondo yaraye agonzwe n’imodoka mu masaha ya saa tatu z’ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Kamena 2019 ahita yitaba Imana aho bivugwa ko yari avuye gukina ikiryabarezi i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge.

Iyi modoka yagongeye Cyondo ruguru y’Umurenge wa Rwezamenyo hafi ya Sitasiyo ya DISCENTRE iherereye mu karere ka Nyarugenge.

Nkuko ababonye iyo mpanuka babyemeza,uyu nyakwigendera usanzwe ukora akazi ko koza imodoka (Umunamba) yari amaze gukina Ikiryabarezi hafi ya kamwe mu tubari tw’aho iyo mpanuka yabereye amanutse ahita agongwa n’imodoka ya Coaster.

Nyuma yo kugongwa n’iyi modoka,abaganga bahise batabara uyu mugabo, bagerageza kumwongerera umwuka gusa ntibabashije kurokora ubuzima bwe.