Nyamirambo:Uburaya bwavugutiwe umuti i Matimba,Camera nizo zicunga umutekano

Ahazwi nk'i Matimba mu Murenge wa Rwezamenyo hari harabaye indiri y’abakora uburaya, hashyizwe camera zicunga umutekano ubu nta ndaya cyangwa ubugizi bwa nabi bikirangwa muri ako gace.

Nyamirambo:Uburaya bwavugutiwe umuti i Matimba,Camera nizo zicunga umutekano
5qmedias

Ahazwi nk'i Matimba mu Murenge wa Rwezamenyo hari harabaye indiri y’abakora uburaya, hashyizwe camera zicunga umutekano ubu nta ndaya cyangwa ubugizi bwa nabi bikirangwa muri ako gace.

Ubusanzwe iyo uvuze aka gace, uwagenze mu Mujyi wa Kigali ahita agasanisha n’ibibi byaharanzwe birimo uburaya, ibiyobyabwenge n’ibindi ariko ubu kakajijwemo umutekano kakanashyirwamo camera zigenzura ibikorerwamo.

Ni ahantu kandi havugwaga urugomo rwa gato na hato ruterwa n’abasinzi n’abacuruza ibiyobyabwenge, ku buryo bisaba imbaraga zikomeye ngo hasubire ku murongo.

Byigeze kuvugwa ko aka gace gatuwemo n’abakora uburaya barenga 85. Gushyira camera ku mihanda yako byaje nk’igisubizo cyo gukaza umutekano nubwo hari abahindura umuvuno w’uburyo bakora ibitemewe.

Abahatuye bavuga ko nyuma y’aho camera zigaragaje zimwe mu ndaya zabaga zihagaze ku muhanda zigatabwa muri yombi, izindi zahinduye imyitwarire.

Bavuga ko nta ndaya icyambara impenure cyangwa umwenda watuma irebwa na benshi, nta n’igishakishiriza abagabo ku muhanda ahubwo bazisanga mu ngo.

Umwe mu baganiriye n'IGIHE dukesha iyi nkuru witwa Umutoni Betty umaze imyaka itanu acururiza i Matimba yagize ati “Hari byinshi Camera zahinduye kuko nta ndaya zikigaragara, dufite umutekano, muri make nta kibazo dufite.”

Manirahari Peter we yavuze ko ‘indaya ntizigitegera hano ku muhanda. Abagabo bazisanga aho zituye kubera gutinya camera kandi urebye byatumye Matimba ihinduka ku buryo bugaragarira buri wese.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwezamenyo, Mbabazi Stella, yigeze kubwira yavuze ko Camera zimaze gutanga umusaruro mu gihe gito zimaze.

Ati “Zashyizwe ho n’abaturage ubwabo kugira ngo bahindure amateka yuriya mudugudu w’Intwari. Hariya hitwa Matimba ubu nta kibazo twari twagira kubera ko hari n’abo twagerageje kubona badasobanutse zirabagaragaza turabafata.”

Yakomeje avuga ko iri koranabuhanga bashaka kuzarishyira mu murenge wose kuko rizatuma bakuraho ishusho mbi wari ufite.

Akagari ka Rwezamenyo  kabarizwamo Matimba gatuwe n’abaturage barenga 6700 mu gihe Umurenge wa Rwezamenyo wose urimo abarenga ibihumbi 16.

Aka gace kabarizwamo abantu barara mu mihanda bamwe bashakisha amafaranga,abandi bagenzwa na byinshi,ariko hafitiye abantu akamaro kuko igihe cyose uhagereye biragoye kugira ngo uhabure icyo gushyira mu nda.

Ahantu hose hahuriraga abantu i Matimba, hasigaye hari camera zicunga umutekano

Camera zahinduye imibereho y'abatuye muri aka gace, umutekano ni wose

  Biragoye kugira ngo hakorerwe icyaha mu gihe izo Camera zihari